Special Olympics Rwanda yasinyanye amasezerano na MINISOC yo guteza imbere siporo mu babana n’ubumuga.
— July 17, 2016
Please enter banners and links.

Kuwa 16 Kamena 2016 Minisitiri w’umuco na siporo mu Rwanda Julienne Uwacu yasinyanye amasezerano na Special Olympics Rwanda yo guteza imbere siporo y’ababana n’ubuga cyane cyane ubwo mu mutwe yebereye aho Minisiteri ikorera muri Stade Amahoro I Remera.
Aya masezerano akaba ari ayo gukura mu bwigunge abafite ubumuga kuko byagaragaye ko iyo abandi bari muri siporo abandi baba bigunze bityo Special Olympics Rwanda ikaba ije gufatanya na MINISPOC kugirango abana ,abakuze bose bafite ubumuga butandukanye kujya bakina imikino itandukanye.
Minisitiri w’Umuco na Siporo Julienne Uwacu yagize ati “uyu munsi n’umunsi w’amateka mu gihugu cyacu kuba twasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Special Olympics Rwanda izateza imbere abafite ubumuga ibinyujije muri siporo ,ababana n’ubumuga ubwo aribwo bwose ntibakwiye gusigazwa inyuma bagomba kugira uburenganzira nk’ubwo abandi bafite”.


Minisitiri Uwacu yashimye cyane abayobozi ba Special Olympics kuba baragize igitekerezo cyiza ndetse abizeza ko Leta y’uRwanda azakomeza gukorana nabo kugirango inshingano biyemeje zigerweho.
Minisitiri Uwacu yakomeje abwira abari bitabiriye umuhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye ko ahari ubushake n’imbaraga byose bishoboka akaba asanga byose ibyo biyemeje gukora mu guteza imbere siporo y’ababana n’ubumuga bazabigeraho.
Pasiteri Sangwa Deus akaba ari Perezida wa Special Olympics Rwanda yabwiye abanyamakuru ko bamaze imyaka 13 bakora ariko bakaba barifuje ko bagirana imikoranire na MINISPOC bagafatanya guteza imbere siporo zitandukanye mu babana n’ubumuga.
Pasiteri Sangwa akaba yaragize ati “mu bigo by’amashuri aho abo bana bigira ,tugiye gukorana nabyo maze tubakure mu bwigunge bari bafite kuko iyo abandi bajyaga gukina bo wasangaga badakina ukabona bitabashimishije ariko ubu nabo bazajya bajya gukina nk’abandi”.


Pasiteri Sangwa akaba yaravuze ko bajya bagira amarushwa haba mu gihugu nandi mpuzamahanga kandi ugasanga biteza imbere abakinnyi ndetse n’igihugu.
Yavuze ko n’ababyeyi babo bana iyo baje bakareba uburyo abana babo bakina birabashimisha cyane dore ko bamwe baba bazi ko abana babo batashobora gukina nk’abandi.
Kuri uwo munsi habaye umukino w’ahuje amakipe 2 y’abakobwa bakina umupira w’amaguru mu rwego rwo guteza imbere abana babakobwa.
Ikipe y’abakobwa ya Gisagara ikaba yarakinnye n’ikipe y’abakobwa ba Rulindo maze Gisagara itsinda Rulindo igitego kimwe gusa.
Umukino ukaba waratangiye ku isaha ya saa kumi ,utangijwe na Minisitiri wa siporo n’umuco Julienne Uwacu.






Charles Nyambe uhagarariye Special Olympics ku rwego rw’Afurika
Charles Nyambe uhagarariye Special Olympics ku rwego rwa Afurika akaba yasobanuriye abanyamakuru bimwe mubyo bitaho cyane mu mikono yabo aho yavuze ko bahugura abasifuzi basifura mu mikino abo bana bakina itandukanye ,bagahugura abanyamategeko ndetse n’abaganga baba bazajya bavura abakinnyi haramutse hagize ugira ikibazo ariko ibyo kubaka ibibuga byo akaba yabihakanye avuga ko bazajya bakoresha ibihari ari nayo mpamvu muri zimwe zitumye bagirana amasezerano na MINISPOC.
Gatera Stanley
3,590 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply