umu amakuru- ABATAVUGA RUMWE NA LETA Y’URWANDA MU BURAYI: IMYIGARAGAMBYO YABO NI UGUHARANIRA UBURENGANZIRA CYANGWA NI URUGAMBA RWO GUHARABIKA U RWANDA | Umusingi

ABATAVUGA RUMWE NA LETA Y’URWANDA MU BURAYI: IMYIGARAGAMBYO YABO NI UGUHARANIRA UBURENGANZIRA CYANGWA NI URUGAMBA RWO GUHARABIKA U RWANDA

Please enter banners and links.

Abiyita ko batavugarumwe na leta y’u Rwanda bakomeje kwanga kuva ku izima,mumigambi yabo yo gusebya no guharabika u Rwanda mubihugu byamahanga,aho bakoresha iturufu y’imyigaragambyo igenda izengurka ibihugu byuburayi,arinako izo nyangarwanda zigenda zikwirakwiza icengezamatwara ya ry’umwambari wabo mukuru INGABIRE VICTOIRE UMUHOZA,watawe muri yombi aho acyekwaho ibyaha bitandukanye byiganjemo gushishikariza rubanda kwigumura no guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Ngabo ntibanatinya babikora kumanywa yihangu

Abenshi mubagenda bakwirakwiza icengezamatwara ryo guharabika u Rwanda mumahanga higanjemo abayobocye bo muri rya ngirwashyaka rya FDU-INKINGI ubu riyobowe na RWALINDA PIERRE CELESTIN ndetse n’amashyirahamwe atandukanye nka Jambo ASBL,abarizwamo abiyita abanyapolitike basaritswe n’ingengabitekerezo ya jenoside,barimo abuzukuru ba Mbonyumutwa,Kayumba Placide n’abandi.

Abasomyi b’ikinyamakuru UMUSINGI,twabijeje yuko tuzabakurikiranira amabi yose agenda akorwa naba banzi burwanda. kugeza ubu inkubiri iheruka ni imyigaragambyo yabereye mumajyaruguru y’uburayi mugihugu cya Finland,muri nyakanga kuwa 17 uyu mwaka wa 2026,muri iyo nkubiri hagaragaramo amazina yabasanzwe bamenyerewe mubikorwa byo kwandagaza urwababyaye mubihugu bitandukanye byuburayi,barimo GATETE BENON akaba ari umwambari ukomeye cyane wa INGABIRE VICTOIRE,ubu akaba ari nawe uri ku isonga mubategura ibyo bikorwa afatanyije na HABINSHUTI GILBERT,nawe wihebeye ibikorwa byogukwirakwiza urwango nicengezamatwara ry’urwango.

Nyuma yuko kwiyoberanya bimunaniye akava mu Rwanda yitwaje amashuri, RURANGIRWA Thelesphore aho agereye i burayi yareruye maze agaragaza ibyari bimwihishemo,ubu akaba yarisunze Inyangarwanda,RURANGIRWA akaba ubu ari umwe mubagenda bashishikariza abanyarwanda kwanga ubutegetsi buriho mu Rwanda,anasebya u Rwanda mubihugu byamahanga,mumvugo ziganjemo ingengabitekerezo ya genocide n’amacakubiri.

Twavugako aba aribo bari kuruhembe rwimbere mubashyira mubikorwa imigambi mibisha yoguharabika ibihugu cyurwanda,no kugisebya mumahanga,kuwa 17 nyakanga 2026,bitwaje ko ari umunsi w’ubutabera mpuzamahanga,gusa birengagije ko ubutabera bw’urwanda ari ubutabera bwigenga kandi budakorera kugitutu cyuwariwe wese.

 

9,628 total views, 471 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.