umu amakuru- Muri Uganda hakenewe Miliyari 97.6 z’amashiringi kugirango amashuri yongere gufungurwa | Umusingi

Muri Uganda hakenewe Miliyari 97.6 z’amashiringi kugirango amashuri yongere gufungurwa

Please enter banners and links.

Minisiteri y’uburezi yatangaje ko bakeneye Miliyari 97.6 z’amashiringi kugira ngo hafungurwe amashuri n’ibindi bigo by’uburezi mu gihugu hose.

Icyifuzo kijyanye n’ibiciro byo kongera gufungura amashuri cyateguwe n’ishami rishinzwe igenamigambi ry’uburezi n’isesengura rya politiki(EPPA), raporo niyuzura izashyikirizwa Minisiteri ya leta y’uburezi.

Inyandiko yerekana ko Miliyari  97 z’amashiringi zikenewe irasabwa gushyirwa mu bikorwa mu buryo bukoreshwa(SOPs) byuzuye kugirango hategurwe amashuri agomba gufungurwa.

EPPA yavuze ko Minisiteri izakoresha amashiringi Miliyari 1.67 mu gihe SOPs izaba ishyirwa mu bikorwa kandi amashuri akazafungurwa  kubagiye gukora ibizamini bya leta abandi bagakomeza kwigira mu rugo.

Inyandiko zigaragaza kandi ko mu gihe leta izaba yongeye gufungura amashuri kubagiye gukora ibizamini bya leta gusa, ahasigaye Miliyari 97 z’amashiringi azakoreshwa mu guteza imbere no gukwirakwiza ibikoresho byo kwiyigisha kubadafite ibizamini bya leta mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazaguma mu rugo.

Amafaranga azakoreshwa mu kugura no gukomeza gukwirakwiza amaradiyo na televiziyo mu ngo zose zifite abana biga akaba ariho bazajya batangira amasomo yabo.

Minisiteri ikomeza ivuga ko azavamo n’ibyumba by’amashuri bisabwa kuri buri shuri kugira ngo byuzuze SOP, imisarani,ameza ndetse n’imishahara ku barimu bose baziyongeraho ndetse n’abaforomo bazajya ku bigo by’amashuri.

Ishimwe Marie Gabriella

 

2,683 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.