Isesengura :Harimo gushakishwa uwayobora ADEPR ibibazo biyivugwamo bigashira ,Urutonde rw’abakekwaho kuyiyobora neza 10 bamaze kumenyekana.
— July 30, 2020
Please enter banners and links.

Hashize imyaka myinshi havugwa ibibazo muri ADEPR ariko aho byavugiwe cyane n’igihe cya Sibomana Jean n’igihe cya Karuranga Ephrem ariko ku ngoma ya Karuranga Ephrem nibwo ivuzwemo ibibazo byinshi cyane.
Ikinyamakuru Umusingi nkuko kijya kibagezaho inkuru zivuga kuri ADEPR ubu cyakoze isesengura nyuma yo kumva hari abantu bo muri ADEPR imbere mu buyobozi bafatanije n’abandi batari mu buyobozi ariko baba muri ADEPR bavuga ko barimo gukora iperereza ryabo bashaka uwasimbura Rev.Karuranga Ephrem n’ubuyobozi bwe bwose.
Muri iri sesengura dushingiye ku bivugwa n’abo bantu bashaka uwayobora ADEPR igatuza ibibazo biyivugwamo byose bigashira bavuga ko muri ADEPR hari abantu 3 bayivuyemo ibibazo biyirimo bishobora kugabanukaho 70%.
Bamwe muri abo bantu bashaka umuyobozi mwiza wayobora ADEPR ikajya ku murongo mwiza ibibazo biyivugwamo bigashira bavuga ko abateza ibibazo ari 3 barimo uwa mbere bavuga Rev.Karangwa John Umuvugizi wungirije hagakurikiraho uwitwa Gatemberezi bikavugwa ko bagira uruhare runini mu guteza ibibazo bivugwa muri ADEPR ndetse uwa gatatu ari Rev.Karuranga Ephrem ariko ngo uyu akoreshwa na bariya babiri.
Uwa mbere abo bantu bumva wayobora ADEPR neza nta rwango nta matiku ngo yitwa Ruzibiza yahoze ari sokereteri (SG)wa ADEPR avanwamo na Karangwa John nkuko babivuga kandi nk’umuntu wari warabaye muri ADEPR ibibazo byose abizi bityo akaba yashobora gukemura ibibazo byose biyivugwamo.
2.Pasiteri Rutaganira Edward umupasiteri uyobora CEFOKA
3.Pasiteri karayenga Jean Jacque wungirije mu Burengerazuba nawe bavuze ko yayobora neza agakemura ibibazo bivugwa muri iryo torero.

Nyobozi iriho ubu igihe yasengerwaga

Nyobozi yacyuye igihe isengerwa
4.Pasiteri Nshutiraguma ayobora ikigo cya Gisenyi nawe ari mu bavuzwe ko yashobora kuyobora ADEPR.
- Bishop Rwagasana Tom bavuze ko n’ubwo akiri mu bibazo by’ubuyobozi bwabo bwavuyeho ariko aba bantu bavuga ko bamukunda cyane ndetse ku gihe cyabo ADEPR yageze kuri byinshi cyane n’ubwo hari ababarwanyaga ariko za Dove Hotel nibwo zubatswe n’Insengero nyinshi mu Turere zirubakwa n’ibindi bikorwa byinshi.
Bishop Rwagasana Tom
6.Pasiteri w’Akarere ka Gisagara Mutaganzwa Viateur nawe yavuzweho ko yayobora ADEPR .
7.Masumbuku ayobora Akarere ka Bugesera nawe bamuhaye amahirwe ariko nyine aza kumwanya wa 7 nkuko mu bibona.
8.Barore Cleophas akaba n’umunyamakuru kuri RBA bakaba bamuvuzeho ariko bavuga ko hari byinshi akibura kumenya bityo bamushyira ku basimbura cyeretse ngo hari impamvu ikomeye abandi bose byanze.
9.Pasiteri Karisimbi utuye mu Karere ka Rusizi aho bavuze ko bakurikije amakuru ye aho yagiye ayobora mu Turere dutandukanye yitwaraga neza agakemura ibibazo yahasangaga ndetse akazana n’iterambere aho yabaga ayoboye bityo nawe akaba yashyizwe mu bayobora ADEPR dore ko yayoboyeho n’ikigo cy’amashuri afite imiyoborere myiza muri we.
10.Sebadende nawe yavuzweho ariko nawe ashyirwa kugatebe k’abasimbura kimwe na Barore Cleophas ko nawe abandi bose byanze yayobora.
Isesengura ryacu rizabagezaho n’uwo bakeka waba DAF wa ADEPR kuko bavuga ko batarabona uwasimbura uriho ubu bakaba bakibiganiraho ndetse mu nkuru y’isesengura ry’ubutaha tuzabagezaho n’uburyo bifuza ko ADEPR nshya bifuza hazaba hari n’Abasaza bakuze b’Intararibonye bazajya bagishwa inama kandi bagatanga inama zitarimo amarangamutima no kubogama nabo tukazababwira abo bifuza.

Rev.Karangwa John Umuvugizi wungirije

Gatemberezi (SG)

Ruzibiza
7,829 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Amayobera n’urujijo mu rubanza rw’abahoze ari abayobozi ba ADEPR rwaburanishijwe aho gusomwa
Ese Perezida Museveni uburyo yakiranywe urugwiro n’Abanyarwanda hari abo byababaje?(Vedio)
Kuki Gen Muhoozi yatangiye kwita Kagame Uncle no kumusura kandi ibibazo ubwo byavukaga imipaka igafungwa atabimwitaga ?Reba amafoto afite byinshi asobanuye
Umva agakino gashya kari muri ADEPR ariko katazorohera abayobozi ,Laptop na kashe ngo byaribwe I Rusizi haribzwa byibwe na nde?
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
2 Comments
Ababakoreye uru rutonde bafite aho bahuriye nibisambo ruharwa kuko mbona mwafashe byinshi mukabirundamo. Muzisesengurire neza muvuga uruhare rwa buri muntu.
Uru rutonde rutekerezwa kugiti cyange ntakintu narunengaho, Kandi rwose mbonako byaba birimo ubushishozi Gutekereza kuri Rev.MUTAGANZWA Viateur Gisagara ni Umurokore wuzuye umwuka wera rwose. Kandi niba hakenewe abayobozi beza bayobora ADEPR Igatekana Ntibirengagize na Rev. MISAGO Felicien (Save) ni
Umunyamategeko, Ufite ubunararibonye mubuyobozi Kandi wuzuye ubwenge bw’Imana. Ubona akenshi hakunze gutekerezwa kubahoze mumyanya ya ADEPR banayikomerekeyemo bazamuka bakazamukana byabikomere, banakora bagakora nk’abakomeretse. Gusa ukuri ntashobora guhisha nk’umukirisitu uba muri ADEPR Ephrem KARURANGA (Umuvugizi) ni Umuyobozi mwiza.