Opinion:Birababaje kubona RMC nyuma y’abanyamakuru 6 gufngwa yakoze itangazo risa nkaho urwo rwego rutakiri urw’abanyamakuru.
— April 14, 2020
Please enter banners and links.

Abanyamakuru uwavuga ko turi mu bihe bitatworoheye ntiyaba abeshye kubera ko ubu abanyamakuru 6 bafunzwe muri bo harimo uherutse gufatwa wakoreraga urubuga cyangwa website umubavu.com ndetse akaba yari afite na TV ya online nayo yitwa mubavu ,uyu akaba yitwa Nsengimana Theonest.
Abandi bafunzwe harimo babiri bakorera TV yo kuri Youtube yitwa Afrimax ndetse hakaba undi witwa John Gahamanyi wakoreraga The New Times na Mugisha Ivan wakoreraga The Eastafrican ndetse na Saul Butera wakoreraga Broomberg .
N’ubwo turi mu bihe bikomeye nk’abanyamakuru ndetse kubera ko bagenzi bacu bafunzwe tubanje no kubihanganisha gufungwa si ibintu byiza aho bari bihangane dore ko no gusurwa bitemewe kubera amabwiriza ya Leta yo kwirinda Corona virus (COVID-19)ariko nanone abanyamakuru nabo n’abantu barakosa nk’abandi bose.

Cleophas Barore Perezida wa RMC

Itangazo ryasohowe na RMC rikanengwa

ES wa MHC Peacemaker Mbungiramihigo
N’ubwo nabo bakosa bagakora amakosa nk’abandi bantu ntago byari bikwiye ko urwego rw’Abanyamakuru bigenzura gusohora itangazo rigaragaza ko uru rwego rwo rusa nkaho rutagishoboye ibyo rushinzwe ahubwo rukorera izindi nzego tutaramenya neza n’ubwo tuzikeka.
Abanyamakuru benshi cyane muri za group za whatsapp banenze itangazo rya RMC aho rivuga ko amakuru uru rwego rwahawe n’inzego bireba abanyamakuru batawe muri yombi ibyo bacyekwaho bidafitanye isano n’umwuga w’itangazamakuru.
Umunyamakuru aho aba ari hose aba ari mu kazi kuko ntiyabona inkuru ngo ayiceho yigendere akenshi n’ibikoresho baba babifite aho baba bagenda kuko ikoranabuhanga ryarabyoroheje Telephone zigezweho zikora byose ku buryo yakwandika inkuru akayitangaza aho ari hose.
RMC nanone mu itangazo yasohoye yavuze ko abaturage bajye basaba abanyamakuru amakarita yabo ariko birengagiza itegeko ko ryemerera umuntu wese gusaba amakuru nonese umuturage najyaga gusaba amakuru we bazamusabe iki?ko itegeko rimwemerera gusaba amakuru kandi gutanga amakuru ari itegeko.
Ubundi iri tangazo rya RMC iyo haba ahandi mu bihugu bifite itangazamakuru ryigenga rikomeye bari gusaba imbabazi cyangwa bugacya beguzwa ariko aba bikorera ibyo bashatse kubera ko na manda yabo yararangiye ntihaba amatora kandi bakumva bakora batekanye rwose,mbega agahinda,birababaje umuntu wagiyeho mu ishuri kwiga ukabona ibintu nk’ibyo bikorwa n’abantu bize.
Mu by’ukuri uru rwego iyi mvugo yarwo igaragaza ko rwo ntacyo rwishoboreye ahubwo rw’umva izo nzego zindi zarubwiye rukabifata nk’ukuri kandi rwakabaye rugera no ku banyamakuru bari mu byago rukumva nabo icyo bavuga kuko wasanga bari bari mu kazi ariko kubera RMC yabwiwe nizo nzego ivuga bireba ikumva ko ari ibyo ikibagirwa abanyamakuru ishinzwe kuvugira.
Njye ndibaza nti RMC yari inaniwe kwandika mu itangazo ryayo iti abanyamakuru muri mu byago turabihanganishije ndetse turimo gukurikirana ibibazo byanyu hanyuma igakomeza ibyo ishaka kuvuga ariko kuriya ryanditse benshi bemeza ko uru rwego rutagikurikirana inyungu z’abanyamakuru.
Uru rwego rushinjwa byinshi biromo no kurenga ku mategeko y’Inama rusange yashyizeho ko uru rwego ruzajya rutanga amakarita y’Abanyamakuru ikarita ikagurwa ibihumbi makumyabiri (20.000Rwf)ikamara imyaka 3 ariko uru rwego ubu rutanga amakarita amara umwaka umwe gusa kandi ikiguzi kiguma ku mafaranga ibihumbi makumyabiri.
Usanga abanyamakuru bashinja uru rwego ko icyo ruzi n’uguhamagaza abanyamakuru mu manza kandi nabwo bakabogama ku buryo babashinja na za ruswa n’ubwo ruswa zitandukanye.
Ikibabaje ni uko n’abayobozi b’uru rwego rw’Abanyamakuru manda yabo yarangiye bakaba baranze gutegura amatora bakaba bayobora mu buryo bunyuranije n’amategeko.
Abanyamakuru bifuza ko Perezida Kagame yagarura ikiganiro yajyaga agirana n’Abanyamakuru cyabaga buri kwezi ku buryo muri icyo kiganiro bazamwibwirira ibibazo bafite kuko ashobora kuba atabizi kuko abanyamakuru babayeho nabi kandi nabo n’abanyarwanda nkabandi.
Ni gute Abanyamakuru batagira gahunda ziterambere nk’abandi banyarwanda?usanga ibigo bishinzwe iterambere ry’itangazamakuru wagirango babihereye kurya gusa kuko nka Media High Council aho gukora imishinga iteza imbere ibitangazamakuru ku buryo n’abanyamakuru babikorera bahembwa bakiteza imbere ahubwo usanga yirirwa ibatwara mu Turere ngo mu mahugurwa yo kwandika inkuru ukibaza imyaka irenga 5 uhugura Abanyamakuru kwandika inkuru abo ni banyamakuru ki badafata?guhora uhugura ibintu bimwe bidahinduka bimaze iki ku buzima bw’abanyamakuru cyangwa iterambere ry’itangazamakuru?ahubwo baba bishakira za Misiyo kuko buri kwezi baba bagiye ugiye kureba mu bakozi ba Leta abakozi ba MHC wasanga aribo babayeho neza kurusha abandi kubera misiyo za buri gihe.
Muri icyo kigo cya MHC hagiye havugwamo amanyanga menshi ariko agahishirwa ariko igihe kizaba kimwe Perezida Kagame azabimenya uburyo bamwe bahabwamo akazi mu buryo bwamanyanga n’ibindi byose igihe kizagera ababikora babibazwe.
Bamwe mu banyamakuru n’abayobozi bibitangazamakuru bifuza ko uwahoze ayobora iki kigo gishinzwe itangazamakuru mu Rwanda witwa Murama Patrice yagaruka kuko n’ubwo hari abamwangaga ariko icyo gihe itangazamakuru ryarakoraga ribayeho neza ariko ubu abamusimbuye ntawitaye ku iterambere ry’itangazamakuru ahubwo bahora babeshya ngo itangazamakuru ryateye imbere ariko iterambere ritagaragara ni uko hagize ubababaza iryo terambere iryo ariryo sinzi icyo bavuga.
Iki n’igitekerezo cyanjye nuko njye ibintu mbibona ariko gutanga ibitekerezo mu itangazamakuru biremewe haramutse hari undi ufite uko abyumva nawe yatwandikira igitekerezo cye akakitwoherereza kuri Email y’Ikinyamakuru Umusingi umusingi1@gmail.com .
Gatera Stanley
0783664450
4,583 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Opinion: Ese umuntu utarayoboraho Umudugudu ni gute ashaka kuba Perezida w’Igihugu?Bagabanye kudusuzugura
Aratabaza kubera gusenyerwa n’amazi aturuka mu isoko no mu ruganda
Opinion:Nturi uwa mbere nturi uwa 2 nturi n’uwa 3 bamaze kwicara muri iyo ntebe,ARJ ntabwo ari akarima kawe(Vedio)
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
1 Comment
Muzi kwandika were, murashaka ko abafatiwe mu byaha se baahyigikirwa? Kuba umunyamakuru ntibikuraho kubahiriza amategeko.