Ibitangaza kubona imihanda ya Kampala nta n’inyoni itamba
— April 15, 2020
Please enter banners and links.

Corona virus yerekanye ko ari igitangaza gikomeye kubera hari ibintu birimo kuba ku buryo abantu bumvaga bitashoboka urugero ni nko kubona imihanda ya Kampala nta n’inyoni itamba.
Kampala n’umugi ukomeye cyane urimo abantu benshi cyane ku buryo nta muntu watekerezaga ko byashoboka kubona uwo mugi wa Kampala uzwiho kugira abantu benshi imodoka nyinshi n’akavuyo kahaba ariko ubu imihanda ikaba yera hanyuramo akamodoka kamwe kamwe.
Ku mafoto agaragaza imihanda ya Kampala imwe igaragaza ko nta bantu nta n’imodoka ariko ahavugwa cyane nahitwa ku isaha ya Queen cyangwa aho mu kigande bita Ku saawa ya Queen aho hantu haba ambutiyaje nyinshi cyane cyangwa Traffic jam ariko ubu waryamamo kubera nta modoka nyinshi zihanyura.
Ibi byose byatewe n’ikibazo cya Corova Virus (COVID-19)indwara yandura mu buryo bwihuse cyane kandi idafite urukingo cyangwa umuti.

Aho bita ku isaha ya Queen

Imihanda nta n’inyoni itamba wabona



Iyi ndwara yandura iyo umuntu ahumetse umwuka ukagera ku wundi muntu nawe ahita arwara cyangwa aho akoze n’intoki undi iyo ahakoze nawe arandura bityo bikaba bisaba kuyirinda ari uko abantu baguma mu mazu yabo .
Impamvu umugi wa Kampala utarimo abantu n’imodoka nkuko bisanzwe ni uko Perezida Museveni yatanze itegeko ko ubucuruzi bwose (Business)buhagarara cyeretse abacuruza ibiryo n’ibyo kunywa n’abacuruza imiti n’ibindi bikenerwa cyane mu buzima bwaburi munsi ariko ibindi byose byarahagaritswe kugirango habeho kurwanya iyi ndwara ishobora kwica benshi haramutse hadafashwe ingamba zikomeye.
Kuyirinda bisaba gukaraba cyane mu biganza ugakoresha isabune cyangwa gukoresha umuti wica mikorobe (Sanitizer)no kwambara udupfuka kanwa.Reba amwe mu mafoto y’umugi wa Kampala .
4,453 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply