RIB yataye muri yombi umunyamakuru ukurikiranyweho uburiganya nyuma y’abandi 5 bafunzwe
— April 13, 2020
Please enter banners and links.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi umunyamakuru ufite televiziyo ikorera kuri murandasi, akurikiranyweho icyaha cy’uburiganya.
Mu butumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa Twitter rwa RIB buvuga ko uwo munyamakuru yafashwe yahuje abaturage abizeza kubaha buri muntu amafaranga ibihumbi makumyabiri (20000frw) maze akabafata amajwi n’amashusho babeshya ko babonye inkunga y’ibiryo byatanzwe n’umuterankunga uba mu mahanga agamije gusabisha iyo nkuru inkunga mu nyungu ze bwite.
RIB ivuga ko “Ibi yakoze bigize icyaha cy’uburiganya gihanwa n’amategeko mu Rwanda kandi binanyuranyije n’amabwiriza yo kurwanya ikwirakwiza ry’icyorezo cya Coronavirus. Ukekwa afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe iperereza rikomeje.”
Uyu atawe muri yombi nyuma y’iminsi na none hatawe muri yombi itsinda ry’abantu biyise “Abahujumutima” barimo abanyamakuru babiri bafashwe bahuruje abaturage ngo babahe ibyo kurya byo kubafasha nta buyobozi bw’ibanze bwabimenyeshejwe ndetse hatitawe no ku mabwiriza yo kwirinda kwandura icyorezo cya Coronavirus.



Hari n’abandi banyamakuru 3 bafashwe havugwamo ukorera ikinyamakuru cyo Hanze kitwa Broomberg bikavugwa ko ari uwitwa Butera Saul ndetse n’uwitwa Gahamanyi John ukorera New Times na Ivan Mugisha ukorera The Eastafrican.
RIB yibutsa abaturarwanda ko amabwiriza yatanzwe mu rwego rwo kurinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus agomba kubahirizwa na buri wese kandi ko itazihanganira uwo ariwe wese uzashyira abaturage mu kaga anyuranya n’ayo mabwiriza.
4,006 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply