umu amakuru- Myugariro wa Rayon Sports Rugwiro wari wafunzwe ejo yafunguwe,itazatsindwa ikitwaza ko umukinnyi wayo yari afunzwe | Umusingi

Myugariro wa Rayon Sports Rugwiro wari wafunzwe ejo yafunguwe,itazatsindwa ikitwaza ko umukinnyi wayo yari afunzwe

Please enter banners and links.

Myugariro wa Rayon Sports, Herve Rugwiro Amadeus waraye mu maboko y’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka yafunguwe, yari yafatiwe ku mupaka wa Rubavu akekwaho gukoresha inyandiko mpimbano. Urwego rw’igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka ku wa Kabiri rwafashe uriya mukinnyi kubera kwambuka umupaka ajya i Goma atabiherewe uburenganzira’.

Amakuru aturuka mu nzego zitandukanye  ni uko ubu Rugwiro yafunguwe.

Umwe mu bafana b’imena ba Rayon Sports uri i Kigali yabwiye yavuze ko hari itsinda ryavuye i Kigali rijjya i Rubavu kumwakira.

Ati: “Ubu bari kumwakira i Rubavu baramanuka mu masaha ari imbere bagaruka i Kigali.”

Avuga ko bajyanye ibyangombwa byose byatuma afungurwa.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu taliki 18 Ukuboza, 2019 Perezida wa Rayon Sports, Sadate Munyakazi yari yatangaje ko ubuyobozi bw’ikipe ye bwiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo umukinnyi Rugwiro Herve afungurwe.

Kuri Twitter, Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yihanganishije Rugwiro Hervé avuga ko bagiye gukora ibishoboka byose bisabwa n’amategeko kugira ngo agaruke mu muryango mugari w’ikipe, ibi bikaba byakwirakwijwe no ku zindi mbuga nkoranyambaga nka Facebook ziriho abafana benshi b’iyi kipe.

Ati “Ubuyobozi bwa Rayon Sports twihanganishije umukinnyi wacu mu bibazo yahuye na byo tunizera ko vuba agaruka mu muryango mugari w’aba Rayon. Icyasabwa cyose mu rwego rw’ amategeko twagikora ariko ukagaruka mu bawe.”

Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza ejo ku wa kabiri  uriya Mukinnyi agifatwa, yabwiye bimwe mu binyamakuru  ko afunzwe kubera gukoresha impapuro mpimbano.

Hari bamwe mu bafana ba mukeba w’iyi kipe aribo bafana ba APR FC bumvise aya makuru bahita bandika ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko ayo makuru ari meza kugirango bazabatsinde babure icyo bitwaza kuko ngo bari kuzabatsinda bagatangira kwitwaza ko umukinnyi wabo ukomeye adahari ariko ubwo arekuwe bakaba babyishimiye cyane.Aya makipe yombi azakina kuwa gatandatu tariki 21 Ukuboza 2019 kuri Stade Amahoro aho buri kipe ihigira indi kuyitsinda.

 

3,599 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.