umu amakuru- Muri Kigali hari ahantu abantu basigaye baharaye bajya guseka no kwishima kubera abasore 2 bakora muri Top Chef Bar Nyabugogo | Umusingi

Muri Kigali hari ahantu abantu basigaye baharaye bajya guseka no kwishima kubera abasore 2 bakora muri Top Chef Bar Nyabugogo

Please enter banners and links.

Nkuko abantu muri iki gihe basigaye bakunda kwishimisha no gusohoka ubu muri Kigali hari ahantu hagezweho cyane abantu basigaye bakunda kujya kubera abasore 2 bitwa Kasumali n’undi witwa Musebeyi.

Impamvu abantu bakunda kujya Top Chef Nyabugogo ni uko ugiyeyo wese yifuza gusubirayo bityo ugasanga ugiyeyo ajyanyeyo inshuti ze gutyo gutyo ugasanga abantu barahakunze kubera ibyiza bihaba.

Aba basore bazi gusetsa abantu cyane kuko bakora ibyitwa comedy mu cyongereza aribyo bisetsa abantu aho Kasumali yabwiye Ikinyamakuru Umusingi ati « Muri iki gihe usanga abantu baba bafite ibintu byinshi mu mutwe za stress ari nyinshi iyo baje hano iwacu muri Top Chef Nyabugogo turabasetsa agataha stress zashize ».

Kasumali uzi gusetsa

Musebeyi uzi gusetsa

 

Uwitwa Musebeye nawe yavuze ko ikintu cya mbere baba bifuza gushimisha abakiriya kugirango batahe stress zabashizeho kandi bazagaruke bazane n’abandi.

Ikinyamakuru Umusingi nyuma yo kumenya aho hantu hitwa Top Chef Bar Nyabugogo cyagiyeyo kureba aho hantu impamvu abantu basigaye ariho baharaye kujya dusanga hariyo abantu benshi ariko bose bavuga ko baba baje kureba uwitwa Kasumali na Musebeyi.

Umwe mu bantu twahasanze witwa Alex yagize ati « Njye buri weekend mba ngomba kuza muri Top Chef kuko ntaha numva mu mutima wanjye nishimye ndetse no mu mutwe nta bintu byinshi ntekereza kubera mba nasetse narebye kuko hari abakobwa beza bazi kubyina Karaoke .Muri macye nduhuka mu mutwe kandi abantu ntago bazi ko guseka no kureba ibyiza ukishima bifite icyo byongera ku buzima bwabo ».

Abasore babyinira abakiriya kubashimisha

Abakobwa babyinira abakiriya kubashimisha

Top Chef Bar Nyabugogo habayo akabyiniro ariko gatangira mu ma saa saba gutyo ariko ubundi habateguye neza abantu bicaye bareba abana babakobwa n’abasore babyina basimburanwa ndetse na Kasumali na Musebeyi nabo banyuzamo bagasetsa abantu ku buryo ugiyeyo wese avayo yishimye.

Baca umugani ngo inkuru mbarirano iratuba wenda dushobora kuba tutabivuze neza uko bikwiye ariko muzagerageze mugeyo mureba ukuntu Kasumali na Musebeyi bazi gusetsa ku buryo mu Rwanda bashobora kuba aribo ba mbere ndetse ari naho hambere mu Rwanda bafite abakobwa n’abasore babyina neza.

Noella

4,540 total views, 7 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.