HEC mu mugambi wo kubuza abanyeshuri ba Kaminuza ya UTAB 121 guhabwa Impamyabumenyi
— December 4, 2019
Please enter banners and links.

Kuri uyu munsi tariki 4 Ukuboza 2019 bamwe mu banyeshuri ba kaminuza ya UTAB batangarije Ikinyamakuru Umusingi ko batewe agahinda n’akababaro ndetse barenganijwe na HEC kubera kubuzwa guhabwa Impamyabumenyi zabo.
Umwe mu banyeshuri utashatse ko amazina ye atangazwa kubera impamvu ze bwite yagize ati “Itangazamakuru mudutabarize HEC ngo yavuze ko tutazakora Graduation kubera ko ngo tudafite transcript zaho twavuye tujya kwiga muri UTAB na Admission kandi turabifite ntago tuzi imikorere yabo gufata icyemezo nk’icyo muri iki gihe bakabaye barabivuze mbere ababishoboye bakitegura kandi bagasuzuma neza kuko njyewe ibyo byose bavuga ndabifte sinzi impamvu bagomba kumbuza guhabwa Impamyabumenyi yanjye”.
Undi munyeshuri nawe utavuze amazina ye yagize ati “Njye niga mu ishami rya Kaminuza ya UTAB Kiramuruzi mu Mutara ariko ubu niriwe I Byumba ku kicaro cya Kaminuza none batubwiye ko tutazambara kandi ibyo bavuga bisabwa byose narabikoze ndabifite barashaka kuduhombya gusa”.



Zimwe mu mpamvu HEC itanga kuri urwo rupapuro abanyeshuri bafite
Hari bamwe mu banyeshuri ba UTAB batangarije Ikinyamakuru Umusingi ko batari bwemere ibyo HEC ivuga ahubwo ko bari buyitware mu Nkiko niramuka ibabujije kwambara /Graduation kandi ibisabwa byose babyujuje.
Ikinyamakuru Umusingi kimaze kumva ayo makuru ko abanyeshuri benshi 121 bose batambara muri graduation iteganijwe Kuwa 12 Ukuboza 2019 cyashatse kubaza ubuyobozi bwa UTAB uko ikibazo giteye.
Umuyobozi mushya w’iyi Kaminuza Eliezel maze avuga ko ikibazo kiri muri HEC ko dosiye z’abanyeshuri bazitanze cyera ati “Abanyeshuri barababaye natwe ntago bidushimishije kuko dosiye twazitwayeyo cyera bavuga ibindi bibazo turongera tuzisubizayo none bagarutse bahinduye ibindi bibazo sinzi impamvu zihinduka uyu munsi bavuga iyi ejo bakavuga indi ntago tuzi ikibyihishe inyuma”.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko iyo dosiye zituzuye bahamagara ikigo bakakimenyesha mbere kwirinda ibibazo nk’ibi baba bavuze igihe cyegereje abanyeshuri bagiye kwambara (Graduation)ndetse bikagaragara ko imikorere ari myiza ariko ubu hari abanyeshuri izo Admision na za transcript bafite kandi ntago bari ku rutonde rw’abazambara ,ibyo bintu birababaje ariko tuzakora izindi dosiye twongere tuzijyaneyo ntakundi.
Yavuze ko itegeko rivuga ko abujuje ibisabwa batakererezwa n’abafite ibibazo ati ubwo abandi bazategereza ubutaha ibibazo byabo byakemutse ariko abadafite ibibazo bo bazakomeza na gahunda ya graduation uko iteganyijwe.
Twabibutsa ko iyi HEC iherutse guhabwa umuyobozi mushya ariwe Mukankomeje Rose wahoze ayobora REMA akaba yari amaze igihe kirekire adafite akazi ariko nyuma yaho Perezida Kagame Paul amwibutse akamuha akazi abantu bavuga ko bari bamwitezeho impinduka mu mikorere myiza iruta iya Muvunyi wateje ibibazo byinshi muri za Kaminuza aho yashinjwaga na Kaminuza ya Gitwe kuyiteza ibibazo n’ubu abanyeshuri bayigagamo bamwe baracyafite ibibazo.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza HEC na Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda kuri iki kibazo ntibyadukundira ariko aho bizakundira tuzabagezaho icyo bavuga kur iki kibazo.
Iyi Kaminuza imaze iminsi ivugwamo ibibazo by’abayobozi guhangana buri umwe ashaka kwerekana ko afite imbaraga kurusha undi ndetse ibinyamakuru bitandukanye bikaba byarabonye zimwe mu nyandiko aho umwe mu bayobozi yandikiraga umuyobozi wa Kaminuza amuhagarika ku kazi ko inshingano zamunaniye ko agomba kuzinga utwe twihuse agategereza izindi nshingano azahabwa.
5,084 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Ikigo cya Cleverland TSS Matimba hamenyekanye ibanga bakoresha mugutsindisha abanyeshuri benshi ndetse abaharangije ntibabure akazi
Nyuma y’uko ikigo cya Cleverland TVET gitsindishije abanyeshuri benshi ku rwego rwa mbere mu gihugu ,Ababyeyi barashimira ubuyobozi bw’Ishuri
Iyakaremye Papias amennye amabanga uburyo yakoresheje ubwenge yahawe na RPA/RPF mu kuyobora abanyeshuri(Vedio)
Amashuri 400 azaberamo imikino izahuza abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abataramugaye hamaze kuboneka 30
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply