Umunyamakuru Kagaba Emmanuel wakoreye ibinyamakuru bitandukanye yarapfuye ntibyamenyekana
— December 4, 2019
Please enter banners and links.

Amakuru arimo kuvugwa mu gihugu ni umunyamakuru witwa Kagaba Emmanuel witabye Imana abanyamakuru bagenzi be ntibabimenya ngo bajye kumushyingura.
Umwe mu bantu bo mu muryango we tutashoboye kumenya amazina ye akaba aherutse kubwira umwe mu banyamakuru ko Kagaba Emmanuel yapfuye mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka.
Iyi nkuru ibabaje Ikinyamakuru Umusingi kikaba cyayimenye gihita kibaza bamwe mu bantu bari baziranye nawe bemeza ko Kagaba Emmanuel yapfuye koko.
Bamwe mu banyamakuru batandukanye bakoranye nawe bababajwe n’urupfu rwa mugenzi wabo wapfuye ntibabimenye ngo bajye kumushyingura.

Umwe mu banyamakuru bakoranye nawe wadusabye kutavuga amazina ye yagize ati « Ni ukuri birababaje kuba Kagaba yarapfuye ntitubimenye ngo tujye kumushyingura kuko twakoranye neza kandi yari umunyamakuru ukuze kandi uzwi birababaje cyane ».
Undi yagize ati nk’abanyamakuru twese tubabajwe ni inkuru ya Kagaba kuba yarapfuye ntitubimenye byibuze ngo tujye kumushyingura ariko ntakundi Imana imwakire mubayo.
Bamwe mu banyamakuru bamaze igihe mu itangazamakuru batangije igitekerezo cyo kujya gusura umuryango we aho yari atuye mu Karere ka Nyagatare kugirango basure umuryango banababwire ko batamenye urupfu rwe.
Nta makuru menshi Ikinyamakuru Umusingi kiramenya ajyanye n’icyo yaba yarazize ariko tuzakomeza kubaririza tumenye icyo yaba yarazize.
Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru byigenga babayeho mu buzima bugranye aho ibinyamakuru cyane cyane ibyigenga kubona amatangazo yo kwamamaza bigoranye cyane kandi ubundi itangazamakuru ritungwa no kwamamaza bityo bigatuma mu Rwanda abakorera ibinyamakuru byigenga cyane cyane ibyandika babaho mu buzima bugoranye cyane.
Kagaba Emmanuel akaba yarakoreye ibinyamakuru bitandukanye birimo Umuseso ,Umwezi,Umusingi n’ibindi bitandukanye.Imana imwakire mubayo.
5,968 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
1 Comment
oh my GOD
Kagaba emmanuel numubyeyi wanjye .
nibyo yavuye mumubiri mukwezi kwa kabiri
murakoze banyamakuru cyane cyane umusingi
kubwiyi nkuru .
andi makuru ndabaha contact
mwambaza
murakoze