umu amakuru- Mukantaganzwa Domitilla wamenyekanye cyane igihe cya Gacaca yagizwe Perezida wa Komisiyo yo kuvugurura amategeko | Umusingi

Mukantaganzwa Domitilla wamenyekanye cyane igihe cya Gacaca yagizwe Perezida wa Komisiyo yo kuvugurura amategeko

Please enter banners and links.

Mukantaganzwa Domitilla wamenyekanye cyane ubwo yari ayoboye urwego rw’igihugu rushinzwe inkiko Gacaca, yagizwe Perezida wa Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe ivugururwa ry’amategeko.

Ibaruwa yashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, ibwira Mukantaganzwa ko ‘Ndakumenyesha ko Perezida wa Repubulika yagushyize mu mwanya wo kuba Perezida wa Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe ivugururwa ry’amategeko guhera none kuwa 4 Ukuboza 2019’.

Mukantaganzwa asimbuye kuri uwo mwanya Havugiyaremye Aimable uherutse kugirwa Umushinjacyaha Mukuru.

Mukantaganzwa yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Urwego rw’Igihugu rushinzwe Inkiko Gacaca mu bihe bigoranye kugeza ubwo hari n’abamwitaga ‘Madamu Gacaca’.

Azwiho kuba yarabaga afite igisubizo ku kibazo cyose kijyanye n’inshingano ze, n’amadosiye ya Gacaca akomeye yose yabaga ayazi mu mutwe. Nyuma y’aho Inkiko Gacaca zisorejwe, yagizwe Komiseri muri Komisiyo y’igihugu yo Kurwanya Jenoside.

Ni umwe mu bari bagize itsinda ryanditse Itegeko Nshinga ry’u Rwanda rya 2003 ryavuguruwe mu 2015.

Abantu benshi ntibari bazi aho akora cyangwa aho aherereye n’ibyo akora ku buryo usanga muri Kigali bavuga ko yari yaribagiranye.

 

5,455 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.