APR FC ku mwanya wa mbere itsinze AS Muhanga mukeba Rayon Sports ejo yaratsinzwe (Amafoto)
— October 27, 2019
Please enter banners and links.

Kuri iki cyumweru tariki 27 Ukwakira 2019 ibitego bya ba myugariro, Mutsinzi Ange na Manzi Thierry, byafashije APR FC gusubirana umwanya wa mbere, nyuma yo gutsinda AS Muhanga 2-0 mu mukino w’Umunsi wa Gatanu wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo .
APR FC yakinnye uyu mukino idafite abarimo Sugira Ernest uheruka guhagarikwa amezi abiri na Niyonzima Olivier ‘Sefu’ waruhukijwe, yihariye umupira mu gice cya mbere ariko kubona izamu bikayigora.
Byasabye gutegereza umunota wa 34, Mutsinzi Ange afungura amazamu n’umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Butera Andrew.
Nyuma y’iminota ibiri, Manzi Thierry yatsinze igitego cya kabiri, na we atsindishije umutwe ku mupira wahinduwe na Ishimwe Kevin wari umaze guherezwa na Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’.
APR FC yongeye gutangira igice cya kabiri iri hejuru, ndetse yashoboraga gutsinda igitego ku buryo bwabonywe na Byiringiro Lague, umupira ufatwa na Nduwimana Pascal urinda izamu rya AS Muhanga.



Abakinnyi ba APR FC bishimira intsinzi


Uburyo bumwe bukomeye AS Muhanga yabonye muri uyu mukino ni ku mupira wa koruneri watewe na Ruboneka Jean Bosco, Mbanza Joshua ashatse kuwushyira mu izamu rya APR FC ujya hanze.
AS Muhanga yakoze impinduka eshatu, Niyongira Danny asimbura Harerimana Jean Claude, Hakundukize Adolphe asimburwa na Ndacyayisenga Alex mu gihe Barakansananiye Jackson yasimbuwe na Rucogoza Ilias.
Ku ruhande rwa APR FC, Ishimwe Kevin yasimbuwe na Nizeyimana Djuma, Mugunga Yves asimbura Usengimana Danny mu gihe Bukuru Christophe yasimbuwe na Manishimwe Djabel.
Ikipe y’Ingabo yabonye imipira myinshi y’imiterekano mu minota ya nyuma ariko ntiyagira icyo itanga dore ko umunyezamu Nduwimana Pascal yari yabereye ibamba abakinnyi barimo Mugunga Yves na Byiringiro Lague.
Gutsinda uyu mukino byafashije APR FC gufata umwanya wa mbere n’amanota 13, ikurikiwe na Mukura Victory Sports ifite amanota 11 n’ibitego birindwi mu gihe AS Muhanga ifite amanota atanu ku mwanya wa 10.
APR FC izagaruka mu kibuga ku wa Gatatu, yakirwa na Police FC ya gatatu, aho ifite amanota 11 n’ibitego bitandatu.
Abakinnyi bakinnye ku mpande zombi:
APR FC: Rwabugiri Umar, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry (C), Mushimiyimana Mohamed, Byiringiro Lague, Butera Andrew, Bukuru Christophe, Usengimana Danny na Ishimwe Kevin.
AS Muhanga: Nduwimana Pascal, Hakundukize Adolphe, Shyaka Philbert, Harerimana Jean Claude Kamoso, Kagaba Obed, Nizigiyimana Junior, Turatsinze John, Ndayishimiye Dieudonne, Ruboneka Bosco, Baransananiriye Jackson na Mbanza Joshua.
Uko amakipe yatsindanye ku Munsi wa Gatanu wa Shampiyona
Ku wa Gatanu tariki ya 25 Ukwakira
- Police FC 2-0 Heroes FC
- SC Kiyovu 1-0 Gicumbi FC
- Espoir FC 2-1 Musanze FC
Ku wa Gatandatu tariki ya 26 Ukwakira
- AS Kigali 1-0 Marines FC
- Mukura VS 2-1 Gasogi United
- Bugesera FC 0-2 Etincelles FC
- Sunrise FC 2-1 Rayon Sports FC
Ku Cyumweru tariki ya 27 Ukwakira
- APR FC 2-0 AS Muhanga
4,964 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Ikipe ya Newcastle Utd mu batoza 4 ishaka Gerrard ashobora guhabwa amahirwe yo kuyitoza kurusha Konte
Real Madrid itomboye Liverpool umukino ushobora kubamo kwihorera naho Bayern itombora PSG ,Menya uko izindi zatomboranye
Amashuri 400 azaberamo imikino izahuza abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abataramugaye hamaze kuboneka 30
Gerrard Houllier watoje Liverpool n’u Bufaransa yitabye Imana ku myaka 73
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply