Frank Lampard wahoze akinira Chelsea yagizwe umutoza wayo
— July 4, 2019
Please enter banners and links.

Frank Lampard wahoze ari umukinnyi wa Chelsea, umunyabigwi ni we wagizwe umutoza mukuru wayo, ku masezerano y’imyaka itatu, aho aje gusimbura Maurizio Sarri wasubiye mu Butaliyani gutoza Juventus FC.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 4 Nyakanga 2019 ni bwo Chelsea yemeje Frank Lampard nk’umutoza wayo mushya nyuma y’uko Maurizio Sarri wayitozaga asubiye mu Butaliyani gutoza Juventus de Turin.
Lampard w’imyaka 41 yari amaze iminsi ari umutoza wa Derby County yo mu cyiciro cya kabiri, ariko yagaruwe muri Chelsea yamazemo imyaka 13 ari umukinnyi.
Uyu mugabo yafashije Derby County kugera ku mukino wa nyuma wa Play-off, ubwo yatsindwaga na Astom Villa ibitego 2-1 mu mwaka we wa mbere nk’umutoza mukuru, akabura amahirwe yo kuzamuka muri Premier League.



Nk’umukinnyi, Lampard ukomoka mu Bwongereza yanakiniye, yafashije Chelsea gutwara ibikombe 11 mu mikino 648 yayikiniye.
Ahawe Chelsea mu gihe yamaze gufatirwa ibihano na FIFA byo kutagura abakinnyi mu masoko abiri ataha, aho kuri ubu iyi kipe ikiri kujurira mu rukiko rwa Siporo (CAS).
Nyuma yo kugirwa umutoza, Frank Lampard yatangaje ko bimushimishije kugaruka mu ikipe yagiriyemo amateka adasanzwe, avuga ko yiteguye gukora cyane akayigeza ku byiza.
Ati” Biranejeje cyane kandi ntewe ishema no kugaruka muri Chelsea nk’umutoza mukuru. Buri wese azi urukundo mfitiye iyi kipe ndetse n’amateka dusangiye. Umutima wanjye nkushyize ku kazi, ngiye gutegura umwaka w’imikino uri imbere. Nje gukora cyane kugira ngo tuzagire ibihe byiza, niteguye gutangira.”
Lampard atangajwe nk’umutoza wa Chelsea nyuma y’iminsi icyenda gusa Derby County imuhaye uruhushya rwo kuvugana n’iyi kipe yakiniye ndetse ni nyuma y’iminsi 18 Maurizio Sarri avuye muri iyi kipe.
Frank Lampard abaye umutoza wa 10 uhawe akazi muri Chelsea nyuma y’uko iguzwe na Roman Abramovich mu 2003.
Frank Lampard akaba agiye guha amahirwe abakinnyi bato kugirango bagaragaze impano zabo kubera ko iyi kipe itemerewe kugura abakinnyi kubera ibahano yafatiwe kandi n’umukinnyi ukomeye yacungiragaho Eden Hazard yaguzwe na Real Madrid FC.
Ndayambaje F
2,827 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Ikipe ya Newcastle Utd mu batoza 4 ishaka Gerrard ashobora guhabwa amahirwe yo kuyitoza kurusha Konte
Real Madrid itomboye Liverpool umukino ushobora kubamo kwihorera naho Bayern itombora PSG ,Menya uko izindi zatomboranye
Amashuri 400 azaberamo imikino izahuza abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abataramugaye hamaze kuboneka 30
Gerrard Houllier watoje Liverpool n’u Bufaransa yitabye Imana ku myaka 73
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply