Ronaldo yishyuye akayabo abakozi ba hotel araramo kugirango bamurindire Abapaparazi bashaka gushyira hanze ubuzima bw’umuryango we
— June 24, 2019
Please enter banners and links.

Umukinnyi uzwi ku isi wa mbere cyangwa wa kabiri kuko undi bahanganyi yitwa Messi ,yahaye abakozi ba hotel araramo n’umuryango we akayabo ka £18,000 (€20,000) kugirango bamurindire Abapaparazi bashaka kumufotora n’umuryango we ubuzima bwabo bugashyira hanze.
Christiano Ronaldo ari mu kiruhuko nkuko iyo sezo (Season)y’umwaka urangiye abakinnyi bose bajya mu kiruhuko bityo akaba ari kumwe n’umukobwa w’inshuti ye cyangwa umugore n’ubwo ataramushaka byemewe n’amategeko ariko babyaranye Georgina Rodriguez bakaba barara muri Westin Resort, Costa Navarino hotel.
Azava muri iyo hotel n’umuryango we bakomereze kuri super-yacht muri French Riviera.Ronaldo afite abana 4 aribo Cristiano Ronaldo Jnr ufite imyaka 9, Impanga Eva Maria na Mateo bafite imyaka 2 na baby Alana ufite umwaka 1.





Christiano Ronaldo hotel araramo akaba yishyura £7,000- ku ijoro rimwe gusa muri Greece,kuri ayo akaba yarengejeho ayo yishyuye abakozi ba hotel kumurindira Abapaparazi kwinjira bakamufotora kandi akaba yabyishimiye ko batamufotoye kubera ko itangazamakuru ricuruza cyane iyo babonye amafoto y’Abasitari nkabo kubera ko abantu bayakunda cyane ndetse baba bashaka kumenya amakuru yabo.
Uyu mukinnyi akaba ariwe watsinze ibitego byinshi mu ikipe yagiyemo ya Juventus avuye muri Real Madrid aho yatsinze ibitego 28 mu mikino yose ndetse atwara igikombe cya shampiyona n’igikombe cy’ibihugu yatwaye batsinda u Buholandi .
Ndayambaje F
3,896 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Ikipe ya Newcastle Utd mu batoza 4 ishaka Gerrard ashobora guhabwa amahirwe yo kuyitoza kurusha Konte
Real Madrid itomboye Liverpool umukino ushobora kubamo kwihorera naho Bayern itombora PSG ,Menya uko izindi zatomboranye
Amashuri 400 azaberamo imikino izahuza abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abataramugaye hamaze kuboneka 30
Gerrard Houllier watoje Liverpool n’u Bufaransa yitabye Imana ku myaka 73
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply