Hagati ya RMC na BRD ni nde utekinika ?Meet the press n’iyande ?Amafaranga ashorwamo agirwa ibanga.
— June 24, 2019
Please enter banners and links.

Hari ikintu gisa no gutekinika hagati y’urwego rw’abanyamakuru bigenzura RMC na BRD babinyujije mu kintu kitwa meet the press kitaramenywa imikorere yacyo.
Ni ku nshuro ya kabiri BRD ihura n’abanyamakuru bagahurira kuri RMC ,Mugisha Emmanuel umunyamabanga nshingwabikorwa w’urwo rwego rw’abanyamakuru bigenzura niwe watangije ibiganiro yakira abayobozi ba BRD n’abamwe mu bakozi bayo anasobanurira abanyamakuru impamvu BRD yaje kuri RMC .
Uwashaka kumenya Meeet the press byamugora kuko twashatse kubaza Emmanuel Mugisha imikoranire ya RMC na BRD kubera ko ibiganiro bibera kuri RMC ,ndetse dushatse kumenya amafaranga BRD yaba ishoramo kugirango ize guhurira n’abanyamakuru kuri RMC maze ati “Wabaza Steven”.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza BRD amafaranga ishora mu kiganiro igirana n’abanyamakuru maze uwitwa Georgette Umutoni ushinzwe itangazamakuru muri BRD maze nawe atubwira ko twabaza uwitwa Steven ,umwe Mugisha nawe yatubwiye kubaza.

Uhereye i bumoso Mugisha Emmanuel wa RMC n’abayobozi ba BRD baganiriza abanyamakuru

Umuyobozi wa BRD
Mugisha atangiza ibiganiro yavugaga ko meet the press ifasha abanyamakuru mu rwego rwo kugera kumakuru ariko bamwe mu banyamakuru tudashaka gutangaza amazina yabo bibazaga niba abanyamakuru boroherezwa kugera ku makuru muri BRD gusa ?.
Ikindi niba ari ukorohereza abanyamakuru kugera ku makuru kuki amakuru y’amafaranga ya Leta agirwa ibanga kandi abavuga ko borohereza abanyamakuru kugera ku makuru (Access to information)aribo bakabaye aba mbere babajijwe ayo makuru bayatangaza.
Nkuko RMC na BRD bavugaga ngo tubaze uwitwa Steven Tumusiime twaramushatse kugirango adusobanurire ibya meet the press n’uburyo ikorana na RMC maze atubwira ko ari igitekerezo cyazanywe na company yitwa ST Interactive promoters bagisangiza ARJ na RMC baracyemera bagirana imikoranire ariyo mpamvu bibera muri RMC.
Indi mpamvu havugwamo itekinika ni uko ku nshuro ya mbere BRD iza guhura n’abanyamakuru abateguye icyo kiganiro kirangiye abanyamakuru bahabwaga agapapuro kabemerera kwinjira mu kabari bagafata ikirayi na Burushete na fanta imwe cyangwa byeri imwe ariko ako kabari amakuru dufite kari akabateguye.Ni ukuvuga ngo amafaranga ya BRD kujya mu itangazamakuru ajya mu tubari tw’abantu baba batekinitse.
Umwe mu banyamakuru utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “BRD igomba gusobanurira abantu amafaranga imaze gushyira muri meet the press kubera ko ari amafaranga y’abanyarwanda adakwiye gukoreshwa mu ibanga kandi niba mafaranga ari ayabanyamakuru agomba kuba ayabanyamakuru atari ayo kujya mu tubari tw’abantu ku giti cyabo”.
Ikindi abanyamakuru bibazaga amafaranga BRD itanga aba ari ay’iki?nayo kwishyura ibyuma gusa n’amazi yo kunywa nabyo bikava mu tubari twabategura igikorwa?.
N’ubwo bose banze kutubwira umubare w’amafaranga BRD imaze gushora muri ik gikorwa ariko amakuru avugwa ko ku nshuro ya mbere BRD yashoyemo agera kuri Miliyoni zirindwi (7000.000Rfw)ubu bakaba barashyizemo Miliyoni ebyiri (2000000Rfw)yose zikaba Miliyoni icyenda (9000.000Rfw).
BRD yavuzweho imikorere mibi mu bihe byashize ku buryo n’uwahoze ari umuyobozi wayo Kanyankore yafunzwe ndetse n’ubu iyo mikorere mibi ijyanye n’uburyo amafaranga akoreshwa ikaba ikigaragarayo.
IKintu cyatangaje abanyamakuru ndetse kitabashimishije n’uburyo hari akabari k’abanayamakuru kuri RMC ariko bimwe mu biribwa byaguzwe hanze kandi byagakorewe mu kabari k’abanyamakuru ariko kubera ko hari umwe mu bategura iy meet the press nawe ufite akabari ahandi byabaye ngombwa ko ariho bijya kugurwa ari nacyo cyatumye abantu batekereza niba amafaranga ya BRD iyatanga mu itangazamakuru cyangwa ni ugutekinikira abantu ku giti cyabo ariko bikitirirwa itangazamakuru?.
BRD bavuze amafaranga y’inguzanyo ku banyeshuri bamaze kwishyuzwa ,bavuga no ku mazu aciriritse yubakira abantu ku nguzanyo y’igihe kirekire ariko bagomba kuba bafite akazi n’ibindi byinshi basobanuriye abanyamakuru .
Gatera Stanley
3,909 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Amayobera n’urujijo mu rubanza rw’abahoze ari abayobozi ba ADEPR rwaburanishijwe aho gusomwa
Ese Perezida Museveni uburyo yakiranywe urugwiro n’Abanyarwanda hari abo byababaje?(Vedio)
Kuki Gen Muhoozi yatangiye kwita Kagame Uncle no kumusura kandi ibibazo ubwo byavukaga imipaka igafungwa atabimwitaga ?Reba amafoto afite byinshi asobanuye
Umva agakino gashya kari muri ADEPR ariko katazorohera abayobozi ,Laptop na kashe ngo byaribwe I Rusizi haribzwa byibwe na nde?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Leave a reply