Kayonza :Abayobozi b’ibigo by’amashuri 2 bamaze guhunga igihugu kubera bank ramberi
— March 7, 2019
Please enter banners and links.

Amakuru acukumbuye Ikinyamakuru Umusingi kimaze kumenya ni uko bank ramberi yugarije abanyakayonza cyane cyane ibigo by’amashuri ,ubu amakuru agezweho akaba ari ay’umuyobozi w’ikigo cy’amashuri rya Ebenezer Academy ndetse akaba ariwe wayoboraga Itorero rya Assembles of God Kayonza yamaze guhunga ibye bikaba birimo gutezwa cyamunara.
Umwe mu bakozi bamukoreraga kuri icyo kigo utashatse ko amazina ye atangazwa yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko Pasiteri Butera Augustin wayoboraga Itorero Assembled of God Kayonza ndetse n’ikigo cy’amashuri cya Ebenezer yamaze guhunga kubera bankramberi ndetse n’inguzanyo ya bank yari yarananiwe kwishyura bityo ibye bikaba birimo gutezwa cyamunara.
Yagize ati “Twumvise ko yahunze ndetse hari abantu bashakaga kugurusha ishuri rye kugirango bank yiyishyure n’abandi bantu twumva ngo bari baramuhaye bank ramberi ananirwa kwishyura”.
Ikinyamakuru Umusingi kikimara kumenya ayo makuru cyashatse kubaza Pasiteri Butera Augustin kuri Telephone ye igendanwa niba ibivugwa aribyo ariko itanyuramo.
Ntago ari we wenyine umaze guhunga muri Kayonza mu mpera z’umwaka ushize wa 2018 nabwo Ikinyamakuru Umusingi cyanditse inkuru y’umuyobozi w’ikigi cy’amashuri cya St.Theresa Kayonza nawe wahunze igihugu kubera bank ramberi ndetse n’inguzanyo ya bank yananiwe kwishyura.
Amakuru avuga ko impamvu bafata bank ramberi ari uko ubu ibigo by’amashuri bitacyunguka nyuma y’uko Leta ishyizeho amashuri ya nayini(9) na 12 aho abana benshi ariho bajya kwiga kubera ahendutse ariho ababyeyi bajyana abana babo kwiga kubera ubukene.

Pasiteri Butera Augustin
Uwahaye amakuru Ikinyamakuru Umusingi yavuze ko hari n’abandi bakigerageza gukora bafite ibigo by’amashuri ariko nabo bafite bank ramberi ibamereye nabi akongeraho ko bayifata bashaka kwishyura umwenda baba barafashe muri bank ugasanga bishyizeho ibibazo byo kwishyura 2 kandi inyungu nyinshi badashobora kubona bikabaviramo guhunga ibyabo bigatwarwa n’ababa babahaye bank ramberi.
Yakomeje adusobanurira uburyo bank ramberi itangwa aho muri Kayonza avuga ko yumvikana n’ugiye kuyimuha bakagirana amasezerano ko amuhaye ibiryo by’ishuri bihwanye n’amafaranga amuhaye bikitirirwa ko agemurira ikigo ibiryo by’abanyeshuri.
Ibi byo umuyobozi w’ishuri rya St.Theresa Kayonza akaba yarabitwemereye ko asezerana n’uwa ramberi ko amugemuriye ibiryo by’abanyeshuri akamuha amafaranga azamwungukira buri kwezi ku buryo niba azayamarana amezi 6 akabara inyungu zayo wenda urugero nka Miliyoni eshatu akandika ko amuhaye ibiryo bya Miliyoni 6.
Ikinyamakuru Umusingi cyavuganye n’umwe washakaga kugura ikigo cya Ebenezer cya Pasiteri Butera atubwira ko amafaranga bashakaga kukigura bayanze bityo barakireka ariko atubwira ko Pasiteri Butera yahungiye Uganda.
Amakuru avuga ko Pasiteri Butera Augustin yari afite umwenda wa Miliyoni 200 ya Unguka bank tukigerageza kubaza Unguka niba koko ayo mafaranga ariyo yagurijwe akaba yarananiwe kwishyura bikamuviraho guhunga igihugu hiyongereyeho na bank ramberi tukazabibagezaho nabyo.
Gatera Stanley
9,204 total views, 12 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Ikigo cya Cleverland TSS Matimba hamenyekanye ibanga bakoresha mugutsindisha abanyeshuri benshi ndetse abaharangije ntibabure akazi
Nyuma y’uko ikigo cya Cleverland TVET gitsindishije abanyeshuri benshi ku rwego rwa mbere mu gihugu ,Ababyeyi barashimira ubuyobozi bw’Ishuri
Iyakaremye Papias amennye amabanga uburyo yakoresheje ubwenge yahawe na RPA/RPF mu kuyobora abanyeshuri(Vedio)
Amashuri 400 azaberamo imikino izahuza abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abataramugaye hamaze kuboneka 30
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
5 Comments
Hhhhhh hasigaye Gakwaya Leonard wa ORP Care nawe mumwitege hamwe na BoB musisi Charles yewe kimwe na Shaban winyuga aaahaaa ntibyo
roshye peeee !!!
Gakwaya Leonard wa ORP Care nawe mumwitege hamwe na BoB musisi Charles yewe kimwe na Shaban winyuga Kayonza we ntiworoshye
Gakwaya nukuntu yirata c byamubaho yewe reka tubitege amaso
Hhhhhh hasigaye Gakwaya Leonard wa ORP Care nawe mumwitege hamwe na BoB musisi Charles yewe kimwe na Shaban winyuga aaahaaa ntibyo
roshye peeee !!!
Butera Augustin si Lambert yatumye ahunga,yambuye abantu benshi abagurisha imitungo ye iri muri Bank akoresheje byangombwa byumutungo by’ibihimbano, plz uwamubona wese asabwe kubimenyesha police kuko arashakishwa