Yashimuswe n’abasirikare azira bank ramberi itemewe mu Rwandanone yahimbiwe ibindi byaha kugirango inzu yabo igurishwe
— February 22, 2019
Please enter banners and links.

Kuwa 20 Gashyantare 2019 umugore witwa Uwimana Franscoise utuye mu Mudugudu w’Urukundo ,Akagali ka Karama ,Umurenge wa Kanombe Akarere ka Kicukiro yaje aho Ikinyamakuru Umusingi gikorere aje kutubwira ko umugabo we yashimuswe n’abasirikare azira bank ramberi itemewe mu Rwanda.
Ikinyamakuru Umusingi cyamubajije uko byatangiye maze avuga ko hari itsinda abamo ry’abacuruzi b’inyama bagiye kwa Habishuti Juvenal bamusaba amafaranga ya bank ramberi abaha Miliyoni 2 ariko bandika ko abahaye Miliyoni 7 ndetse bamuha icyangombwa cy’umutungo cy’inzu ya Uwimana Franscoise n’umugabo we Hakizimana Jean Bosco ari we washimuswe ubu akaba yahimbiwe ibindi byaha.


Uwamana aganira n’Ikinyamakuru Umusingi yagize ati “Itsinda rimaze kunanirwa kwishyura twashatse kugurisha inzu ngo tumwishyure aye Miliyoni ebyiri n’igice tumusabye icyangombwa kubera bashakaga kuduha Miliyoni 17 ariko ubundi inzu ifite agaciro ka Miliyoni 20 ahita avuga ati murampa Miliyoni 12?”.
Yakomeje avuga ngo ntago twari kwemera ko aturiganya yitwaje ko afite icyemezo cyacu kuko dufite abatangabuhamye mu itsinda babizi n’ubwo bamwe yagiye abaha ruswa ngo bazavuge ko ntabyo bazi .
Ikindi yavuze ati iyo ugurishije umutungo cyane cyane itimukanwa mugomba kujya mu nzego z’ubuyobozi no kwa Noteri kandi ntaho twagiye ,ibyo byose Inkiko zikwiye kubimenya ntituzarenganywe.

Icyemezo cy’urukiko
Uwimana avuga ko Habinshuti washimutishije umugabo we yagiye kubarega mu rukiko batabizi bagiye kubona babona umuhesha w’inkiko ejo kubakura mu nzu nibwo nabo bihuse bajya kurega umwanzuro w’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rusuzumye rusanga ikirego cyabo gifite ishingiro nkuko cyasabaga gutesha agaciro umwanzuro w’urukiko rwa mbere bityo mu gihe bakiri mu by’imanza nibwo umugabo we Hakizimana baba baramushimuse.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Habinshuti Juvenal uvugwaho gutanga bank ramberi ndetse no gushimutisha Hakizimana Jean Bosco bakamuhimbira ibyaha niba azi Uwimana Franscoise avuga ko amuzi ndetse tumaze kumwibwira ko ari Ikinyamakuru Umusingi dushaka kumenya amakuru batubwiye ko yashimutishije Hakizimana kubera bank ramberi maze kuri Telephone ye igendanwa ati “Aho umugabo we ari arahazi nibahakubwire kandi bareke kuguha amakuru y’ibinyoma”.
Twakomeje kumubaza tuti se niba ari ibinyoma watubwiye ukuri nibwo yavuze ati n’ubu ndi kuri Polisi nawe turi kumwe ariko tumubajije Polisi ariho yanga kuhaturangira ahita akupa Telephone.
Iyi nkuru turacyayikurikirana kugirango ducukumbure neza tumenye ibindi byaha kuko umwe mu nshuti z’uyu muryango wadusabye kutavuga amazina ye yatubwiye ko ngo bamushyizeho icyaha cyo kubateza inzuki zikabarya ,byose tuzabibagezaho vuba mu nkuru yacu y’ubutaha.
Gatera Stanley
6,610 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
HARACYARI URUJIJO KU ITABWAMURI YOMBI RYA MUTONIWASE KABATAYI NDETSE NAHO YEREKEJWE
Ibibazo bizagorana kubona ibisubizo mu rupfu rw’umukobwa Martha hafashe abasore 2 babanyarwanda(Vedio)
Abanyarwanda barenga Miliyoni 8 barahiye ko batazatora Perezida Museveni
Akarengane karavuza ubuhuha muri Gatsibo aho Kabatesi Godelive yasenyewe amazu ye biturutse ku Bunzi-Aratabaza Perezida Kagame
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply