HARACYARI URUJIJO KU ITABWAMURI YOMBI RYA MUTONIWASE KABATAYI NDETSE NAHO YEREKEJWE
— September 29, 2025
Please enter banners and links.

Nyuma y’uko MUTONIWASE KABATAYI ajyanwe n’imodoka imukuye kuri sitasiyo ya polisi aho yari amaze iminsi igera kuri ibiri afungiye, hari kwibazwa aho yaba yarerekejwe n’icyakurikiyeho, mu gihe hari abaturage bari bahari batangarije abanyamakuru ko bamubonye mumodoka bicyekwako ari iya polisi ariko abanyamakuru ntibabashije kubona ibisobanuro kucyabaye nyuma yo kumujyana
Ibi byabaye mu gitondo cyo kuwa gatanu tariki 26 nzeri 2025, ahagana saa yine, ubwo Mutoniwase yari amaze kugaragara asohoka muri sitasiyo ya police yambaye ipingu, arinzwe n’abashinzwe umutekano.
Itangazamakuru ryagerageje uburyo ryagera aho yari ajyanywe ariko ntibyadukundira,gusa umwe mubanyamakuru wamugezeho bwambere yagerageje kumubaza ibijyanye n’ibyamubayeho ndetse nimpamvu yari afungiwe ariko mutoniwase ntiyigeze agira icyo atangaza yahisemo guceceka
Mutoniwase yari amaze hafi iminsi ibiri afungiye muri iyo sitasiyo,mubihe bitigeze bisobanurirwa kumugaragaro impamvu n’ishingiro ryabyo mumategeko,igikomeje gutera urujijo ariko aya makuru ntiyigeze yemezwa n’inzego zibishinzwe.

Mutoniwase Kabatayi

Kugeza ubwo yajyanwaga ninzego z’umutekano,ntamakuru yatanzwe ku byerekeye aho yajyanywe cyangwa niba yari agiye ahandi gukomeza ibindi bikorwa.
Murwego rwo gushaka gusobanukirwa icyaba cyaratumye Mutoniwase afatwa,bamwe mu bantu be bahafi batifuje ko imyirondoro yabo itangazwa, batangiye kwibaza niba itabwa muri yombi rye rishobora kuba rifitanye isano n’aho yakoraga.
Kuko nkuko amakuru abivuga,Mutoniwase yari asanzwe akorera mu rugo rw’umwe mu bantu bazwi mu bya politiki utavugarumwe n’ubutegetsi.
Gusa kubera ko nta makuru yemewe yigeze atangaza ko iyo sano hari aho ihurira n’ibibazo byari bimukurikiranyweho,amazina yuwo muntu ntatangajwe hagamijwe kwirinda gukeka no kurinda ukuri kwinkuru.
Byongeye kandi, amakuru agaragaza ko mbere y’iyo mirimo, Mutoniwase yari yarigeze gukorera muri HOBE GUEST HOUSE yari iherereye mukarere ka KICUKIRO umurenge wa Gikondo iruhande rwahazwi nko kumushishito,iyo Guest house yari iya Rukundo Samuel, undi muntu uzwi nk’utari uhuje ibitekerezo n’ubutegetsi bw’u Rwanda. Rukundo Samuel yaje kuva mu gihugu mu bihe byavuzweho mu buryo butandukanye, aho bamwe babifashe nk’ukuva mu gihugu mu buryo budasobanutse.
Aya mateka y’akazi ka Mutoniwase ni yo atumye hakomeje kwibazwa niba imibanire ye n’abantu batandukanye bamenyekanye muri politiki yaba hari aho ihuriye n’ibyamubayeho, nubwo kugeza ubu nta makuru yemewe abihamya.
Umwe munshuti za Mutoniwase utarashatse ko amazina ye atangazwa kubera impamvu ze z’umutekano,yatangarije abanyamakuru ko bishoboka ko mutoniwase yaba azira abantu yakoreraga ngo kuko ubusanzwe nta kindi kibazo bamuziho.
Inzego z’umutekano ntiziragira icyo zitangaza ku mugaragaro kuri iyi dosiye nubwo tukigerageza kuzivugusha ariko bitaradukundira,ariko turamutse tubonye uko tubavugisha ibyo bazatubwira tuzabibagezaho.
7,986 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply