Rayon Sports yakuye amanota 3 i Musanze ariko biyigoye (Amafoto)
— January 5, 2019
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 5 Mutarama 2019 byari ibirori bidasanzwe ku bakunzi ba Rayon Sports mu Mujyi wa Musanze, aho bategereje umunota wa 86 ngo Niyonzima Olivier Sefu, abatsindire igitego cyabahaye intsinzi n’amanota atatu imbere ya Musanze FC yari mu rugo kandi yitwaye neza mu mukino.
Kuri uyu wa Gatandatu umuntu wari mu Mujyi wa Musanze, yabonye urujya n’uruza rw’abantu rudasanzwe kubera abakunzi ba Rayon Sports, bari baturutse mu bice bitandukanye by’u Rwanda baherekeje ikipe yabo yasuye Musanze FC.
Ni mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’.
Ikipe ya Rayon Sports yagiye muri uyu mukino ivugwamo ibibazo byinshi kuko itari ifite abakinnyi barindwi basanzwe babanza mu kibuga.
Abo bakinnyi ni; Bashunga Abouba, Iradukunda Eric Radu, Eric Rutanga, Mukunzi Yannick, Gilbert Mugisha, na Sarpong Michael bafite ibibazo by’uburwayi, biyongeraho Manishimwe Djabel, Mutsinzi Ange Jimmy bari gushaka ibyangombwa bibemerera kujya mu igeragezwa i Burayi.






Umutoza wa Musanze FC

Umutoza wa Rayon Sports FC



Hari kandi Abdul Rwatubyaye uri utari wemerewe gukina uyu
mukino kubera amakarita atatu y’umuhondo.
Ku rundi ruhande ikipe ya Musanze FC yakinnye uyu mukino ifite umutoza umwe gusa Emmanuel Ruremesha, kuko abari bamwungirije Mbusa Kombi Billy na Muhabura Radjab, birukanywe kuwa Gatatu w’iki cyumweru kubera umusaruro muke.
Kutagira itsinda ry’abatoza ryuzuye ntabwo byabujije Musanze FC yari ku kibuga cyayo gutangira neza umukino kuko yafunguye amazamu ku munota wa karindwi gusa, ku ikosa ryakozwe na Eric Irambona habonetse ‘coup franc’ itewe neza na Eugene Habyarimana ayishyira ku mutwe wa Shyaka Philbert atsindira ikipe ye igitego cya mbere.
Mu minota yakurikiyeho Rayon Sports yakangutse yiharira umukino binayihesha igitego cyo kwishyura nyuma y’iminota 10 gusa, cyatsinzwe na Bimenyimana Bonfils Caleb, kuri coup franc yabonetse ku ikosa ryakorewe Raphael DaSilva hafi y’urubuga rw’amahina.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe anganya 1-1 bishyira ku gitutu umutoza Roberto Oliviera Goncalves Robertinho, wasabwaga kubona amanota atatu ngo asatire abakeba APR FC na Mukura VS bayoboye urutonde rwa shampiyona.
Icyo gitutu cyari no kuri Emmanuel Ruremesha wa Musanze FC utifuzaga gutsindirwa mu rugo ngo ataguma mu myanya ya nyuma.
Byatumye asimbuza abakinnyi babiri hakiri kare, yinjiza kapiteni Imurora Japhet mu mwanya wa Mugenzi Cedric Ramires, naho René Donald asimbura Ismail Gikamba.
Izo mpinduka ntacyo zamufashije cyane kuko Rayon Sports yahise itangira gusatira cyane ishaka igitego cya kabiri ariko iminota ikomeza kwicuma nta cyizere cyo kukibona.
Impinduka zakozwe ku ruhande rwa Rayon Sports, Raphael DaSilva witwaye neza mu gice cya mbere asimburwa na Bukuru Chrstopher, na Fabrice Mugheni wari wavunitse atanga umwanya kuri Mugisha François Master.
Byabyaye umusaruro ku munota wa 86 ubwo yabonaga igitego cya kabiri ku mupira wahinduwe na Mudeyi Suleiman wakinaga na Musanze FC yahozemo, awuha neza Niyonzima Olivier Sefu wari mu rubuga rw’amahina atsindira Rayon Sports igitego cyayihaye amanota atatu.
Umusifuzi Ruzindana Nsoro yahushye mu ifirimbi yemeza ko umukino urangiye abafana ba Rayon Sports bari benshi muri stade Ubworoherane biroha mu kibuga bajya guhobera no guterura umutoza wabo Robertinho ubahesheje amanota atatu avuye mu menyo ya rubamba.
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi
Musanze FC:
Umunyezamu: Ndayisaba Olivier
Ba myugariro: Dushimimana Jean, Hakizimana François, Habyarimana Eugene, na Shyaka Philbert
Abakina hagati: Valeur Nduwayo (c), Ismail Gikamba na Niyonkuru Ramadhan
Ba rutahizamu: Mugenzi Cedric, Barirengako Frank, na Kikunda Patrick
Rayon Sports:
Umunyezamu: Mazimpaka André
Ba myugariro: Saddam Nyandwi, Manzi Thierry (c), Hussein Habimana, Eric Irambona
Abakina hagati: Niyonzima Olivier Sefu, Donkor Prosper Kuka, Fabrice Mugheni
Ba rutahizamu: Bimenyimana Bonfis Caleb, Jonathan Raphael DaSilva, na Mudeyi Suleiman
5,694 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Ikipe ya Newcastle Utd mu batoza 4 ishaka Gerrard ashobora guhabwa amahirwe yo kuyitoza kurusha Konte
Real Madrid itomboye Liverpool umukino ushobora kubamo kwihorera naho Bayern itombora PSG ,Menya uko izindi zatomboranye
Amashuri 400 azaberamo imikino izahuza abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abataramugaye hamaze kuboneka 30
Gerrard Houllier watoje Liverpool n’u Bufaransa yitabye Imana ku myaka 73
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply