umu amakuru- Amashyaka UDPR na PSR bavuze impamvu basaba Abanyarwanda gukora imyigarambyo yo mu muhanda bamagana Abafaransa | Umusingi

Amashyaka UDPR na PSR bavuze impamvu basaba Abanyarwanda gukora imyigarambyo yo mu muhanda bamagana Abafaransa

Please enter banners and links.

Kuri uyu wa mbere tariki 6 Ugushyingo 2017 I Nyarutarama muri Hotel yitwa High Land habereye ikiganiro n’Abanyamakuru kitabiriwe cyane aho Amashyaka 2 UDPR na PSR basabye Abanyarwanda babinyujije mu itangazamakuru kwamagana uruhare rw’Abafaranda bashinja abayobozi bakuru b’uRwanda kugira uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Habyarimana.

Perezida w’Ishyaka UDPR Pie Nzeyimana yagize ati “impamvu Ubufaransa bukora ibi byose turayizi n’Ishyari ko Perezida wacu ashaka kuyobora Africa yunze ubumwe”. Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi (UDPR) riyobowe na Nizeyimana Pie rikaba ryifatanije n’Ishyaka rirengera abakozi (PSR) riyobowe na Rucibigango Jean Baptiste bakaba bamaganye abatangabuhamya barimo uwiyise Jackson Munyeragwe dore ko amazina ye nyakuri ari James Munyandinda yahoze ari umusirikare w’u Rwanda aza gutoroka igihugu nyuma yo kuva mu Rwanda muri 2008 yoherejwe na Leta y’u Rwanda kongera ubumenyi mu bya Gisirikare mu Bwongereza gusa ntiyigeze agaruka agamije gufatanya n’udutsiko twa bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda baba mu buhungiro barimo abarwanashyaka ba FDU Inkingi Ishyaka rya Ingabire Victoire n’ishyaka RNC (Rwanda National Congress)rya Gen.Kayumba Nyamwasa. 

Abayobozi b’Amashyaka 2 PSR na UDPR bagirana ikiganiro n’abanyamakuru

Uyu Jackson Munyeragwe kandi niwe washinze Ihuriro Inyabutatu-RPRK risebya leta y’u Rwanda ryifashishije Radio Inyabutatu yashinze. Uyu mugabo uvuga ko yabaye umurinzi wa Perezida Kagame mu gihe cy’urugamba, James Munyandinda yavuze ko kuva mu 1992 kugeza mu 2008 yakoreraga hafi ya Gen James Kabarebe, Minisitiri w’Ingabo.

Ibi Hon.Rucibigango Jean Baptiste yahise abyamagana avuga ko ari ibihuha bidafite ishingiro kubera ko usanga abatangabuhamya ari benshi kandi buri umwe avuga ibitandukanye n’undi.

Abanyamakuru babajije ibibazo bitandukanye harimo uwabajije ati ese murashaka ko abanyarwanda bajya mu mihanda bakigaragambya nkuko bigaragambije igihe Rose Kabuye yafatwaga?,bahise bamusubiza bati niko tubyifuza.Kugeza ubu hari abantu benshi barimo abarwanya Leta baba hanze y’igihugu barimo Gen.Kayumba Nyamwasa n’abo baherutse gutanga ubuhamya ariko budafite ishingiro.

Hon.Rucibigango Jean Baptiste we yagize ati “abo bose ibyo bavuga nta gaciro kuko babivuga kugirango babone amaramuko cyangwa ari inda nini ibakoresha bakabeshya”.

 

2,551 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.