Abakekwaho kwiba BK ya Buhanda bakica umukozi wayo barafashwe
— November 6, 2017
Please enter banners and links.

Polisi y’ u Rwanda ikorera mu ntara y’ amagepfo yatangaje ko yamaze guta muri yombi abantu barindwi bakekwaho kwica umukozi wa banki ya Kigali ishami rya Buhanda mu karere ka Ruhango bakaniba amafaranga ataramenyekana umubare.
Umuyobozi wa polisi mu ntara y’amagepfo ACP Gilbert Rwampungu Gumira yatangaje ko polisi yataye muri yombi abantu 7 bakekwaho kwiba iyi banki no kwica umukozi wayo.
ACP Gumira yavuze ko muri barindwi bafashwe umwe ariwe utarashyikirizwa ubushinjacyaha.
Yagize ati “Twafashe abantu barindwi bakekwaho kwiba BK ya Buhanda no kwica umukobozi wayo. Batandatu dosiye zabo twamaze kuzishyikiriza ubushinjacyaha umwe ntabwo dosiye ye turashyikiriza ubushinjacyaha kuko yafashwe nyuma”
Tariki 24 Ukwakira 2017 nibwo abantu bitwaje intwaro binjiye muri iyo banki iherereye mu Karere ka Ruhango, bica umwe mu bakozi bayo, abandi batatu barakomereka.
Hashatswe kumenya abakekwa abaribo n’ aho bakuye intwaro bakoresheje ACP Gumira avuga ko ayo makuru adashaka ko yahita atangazwa kuko yumva yabangamira ubutabera.
Umukozi wa BK witwa Muhawenimana Quesie w’imyaka 32 yarashwe n’abo bagizi ba nabi ahita ahasiga ubuzima, naho Umuyobozi w’iryo shami Sylvain Rubayita; Alphonse Muhayimana umwungirije na Evariste Kagama wari umurinzi barakomereka bajyanwa mu bitaro.
2,974 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply