umu amakuru- Diane Rwigara bwa mbere yitabye urukiko mu bujurire yambaye I roza | Umusingi

Diane Rwigara bwa mbere yitabye urukiko mu bujurire yambaye I roza

Please enter banners and links.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Ugushyingo 2017  Diane Rwigara bwa mbere yagaragaye yambaye umwambaro w’abagororwa ubwo yitabaga  Urukiko Rukuru rugomba kuburanisha ubujurire bwe ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo nyuma yaho Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko afungwa by’agateganyo.

Me Buhuru Pierre Celestin wunganiraga Diane Rwigara mu ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ntaragaragara mu rukiko, ahubwo Diane ari kunganirwa na Me Gatera Gashabana wunganiraga nyina Mukangemanyi Adeline mu ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Bombi bajuririye umwanzuro wo gufungwa by’agateganyo iminsi 30 baheruka guhabwa n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Mu bashinjacyaha kuri uyu munsi harimo Nkusi Faustin, usanzwe ari Umuvugizi w’Ubushinjacyaha.

Iburanisha ryatangiye ahagana saa tatu, umucamanza ahamagaye abaregwa, Mukangemanyi ntiyitaba kuko atigeze agaragara mu rukiko.

Mushimiyimana Rwigara Diane yabwiye urukiko ko umwavoka we yagize urundi rubanza, ndetse atari yamenye ko agomba kwitaba urukiko uyu munsi.

Ngo yahawe urutonde rw’amazina y’abantu baraburana uyu munsi atamenyeshejwe ko aza kuburana. Yasabye urukiko ko yahabwa undi munsi wo kuburaniraho.

Diane Rwigara yakomeje avuga ko ejo aribwo yabonanye n’umwunganizi we, bumvikana ko basaba undi munsi wo kuburana.

Me Gatera Gashabana wagaragaye mu rukiko uwo yunganira [Mukangemanyi] adahari, yabwiye urukiko ko uwo yunganira atabashije kugera mu rukiko kubera uburwayi, asaba ko bahabwa undi munsi kandi icyo gihe bakazahamagarwa mu rukiko hakurikijwe ibiteganywa n’itegeko.

Ku wa 23 Ukwakira 2017, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko Diane Rwigara, n’umubyeyi we Adeline Mukangemanyi Rwigara bafungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza ku byaha bakurikiranyweho rikomeje naho Anne Rwigara arekurwa by’agateganyo.

Diane Rwigara ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, agahurira n’umuvandimwe we Anne Rwigara n’umubyeyi wabo Adeline ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda; Adeline we akiharira icyaha akekwaho cy’ivangura no gukurura amacakubiri.

Umucamanza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge yavuze ko ku cyaha cyo guteza imvururu, kuba Diane Rwigara ku wa 14 Nyakanga, hari aho yagiye agaragaza uko abona ibintu binyuze mu nama zituze mu mahoro, byemewe.

Gusa ngo yagombaga kubikora mu buryo butabangamiye ituze rya rubanda. Kuba ngo hari aho yavuze ko abanyarwanda bahagurukira rimwe iyo ari ukwica, urukiko rwavuze ko gukoresha iyo mvuga mu 2017 ari ikintu gikomeye.

Kuba yaravuze ko hari abantu bicwa kandi bakanyerezwa na Leta, no kuba yaravuze ko ubukungu bw’igihugu bwihariwe n’abantu bamwe ko ari nabyo biteza ubushomeri, bituma urukiko ruvuga ko bishobora gutuma umuntu akekwaho kugumura rubanda.

Ku bijyanye no guhimba inyandiko zatanzwe muri Komisiyo y’Amatora ndetse abaturage bakaba barahakanye ko bamusinyiye, ndetse na Kigali Forensic laboratory yaje kwemeza ko harimo imikono yahimbye, urukiko rwavuze ko bigaragara ko icyo cyaha ashobora kuba yaragikoze, hashingiwe ku buhamya bw’ababajijwe.

Urukiko kandi rwahaye agaciro SIM Card zasanzwe kwa Diane zibaruye ku bantu bari ku rutonde rw’abamusinyiye.

 

3,075 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.