umu amakuru- Bimwe mu bice byo muri Kenya mu matora y’umukuru w’Igihugu barasinziraga babuze abantu baza gutora | Umusingi

Bimwe mu bice byo muri Kenya mu matora y’umukuru w’Igihugu barasinziraga babuze abantu baza gutora

Please enter banners and links.

Kuwa 26 Ukwakira 2017 muri Kenya bazindukiye mu gikorwa cyo kongera gutora umukuru w’Igihugu ariko uduce tumwe na tumwe banze gutora kubera Raila Odinga yanze kongera kwiyamamaza.

Hamwe na hamwe abanyamakuru bakurikiranaga ayo matora yasubiwemo basangaga abashinzwe gutoresha muri utwo duce basinziriye kubera kubura abantu.

Nkuko bigaragara ku mafoto yahafatiwe muri utwo duce wasangaga inkoko n’imbwa aribyo birimo gucaracara ahagombaga gutorerwa.

Hano abashinzwe gutoresha basinzira

izi n’inkoko zacaracaraga aho bagombaga gutorera

Aya matora avugwaho byinshi aho bamwe bavuga ko ashobora guteza akaduruvayo ndetse kugeza ubu hakaba hamaze gupfa abantu 3.

Abigaragambyaga batwika amapine

Raila Odinga avuga ko yibwe amajwi ko ariwe wari watsinze nyuma yahoo urukiko rwikirenga rutegetse ko mu matora habayemo kwiba amajwi rutegeka ko amatora asubirwamo ariko Odinga asaba ko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ihindurirwa abayobozi kuko n’ubundi bazongera kumwibisha amajwi ati “nibahindura abayobozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora sinzongera kwiyamamaza”.

Odinga akaba yaragaragaye mu bitangazamakuru ahamagarira abayoboke be kutitabira amatora ,ubu abantu bakaba bafite impungenge ko muri icyo gihugu hashobora kwaduka imirwano ikomeye dore ko ejo ubwo bamwe batoraga abandi bari mu myigaragambyo yo kwamagana igikorwa cy’amatora batwika amapine y’imodoka no guterana amabuye n’abasirikare.

Muhungu John –Kampala

2,408 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.