Floyd Mayweather yatsinze Conor McGregor mu kiciro cya 10 cy’umukino i Las Vegas yegukana Miliyoni 300 z’amadolari
— August 28, 2017
Please enter banners and links.

Floyd Mayweather yakomeje umuhigo wo kumara imikino 50 adatsinzwe na rimwe mu iteramakofi nyuma yo gutsinda Conor McGregor muri umwe mu mikino ihenze ku isi.
Mayweather ufite imidari itanu y’isi yabanje guhatwa amakofi na Mcgregor usanzwe ukina imikino njyarugamba ivanze bita UFC, wari ukinnye umukino wa mbere mu iteramakofi wabereye i Las Vegas muri sitade ya T-Mobile Arena.
Mcgregor yabanje kwihagararaho yerekana ubushobozi mu kiciro cya mbere ariko yahatswe kurenga amategeko y’umukino inshuro nyinshi akoresha ingumi zitemewe mu mukino w’iteramakofi no gukubita umuntu inyuma y’umutwe.
Yagaragaje ubushobozi ariko butari gushobora kurangiza cyangwa kwesura hasi Mayweather, ibyo bita “knock out”.
Mayweather w’Umunyamerika, yaje mu mukino avuye mu zabukuru ku mukino warimo akayabo ka miliyoni 300 z’amadolari, yakoresheje inararibonye aganza McGregor mu cyiciro cya nyuma kubera kunanirwa.


Uyu munya Ireland yari yatangiye kunanirwa amaguru bigaragara cyane kubera guhatwa ingumi. Mayweather w’imyaka 40 atangira kumutangatanga akomeza kumwotsa igitutu n’ingumi.


Jennifer Lopez uhorana ubwiza utajya asaza n’uwahoze akina umukino wa baseball Alex Rodriguez bari mu byamamare byitabiriye uyu mukino
Mu cyiciro cya 10 ari nacyo cya nyuma, McGregor wari waravuze amagambo menshi mbere y’umukino yatangiye kwisunga imigozi aho kurwanya Mayweather.
Ibye byari byarangiye- n’ubwo Mayweather atamwesuye hasi (KO) ariko nta mbaraga yari agisigaranye zo kurwana.
2,136 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply