
Menya impamvu umuhanzikazi Liliane Mbabazi yimukiye mu Rwanda,Uganda yamunaniye se?
— August 28, 2017

Please enter banners and links.
Umuhanzi Liliane Mbabazi wahoze mu itsinda rya Blue 3 hamwe na Sindy Sanyu na Jackie Chandiru, Yimukiye mu Rwanda n’abana be, akazanakora umuziki ucurangitse Kinyarwanda.
Uyu muhanzikazi bamwe ntago bazi ko yahoze mu Rwanda ndetse abandi ntibazi ko ari Umunyarwanda akaba yari yaragiye gukorera umuziki muri Uganda aho umaze gutera imbere.
Uyu muhanzi kazi wari umaze kubaka izina mu muziki wa Uganda, yabwiye ikiganiro Samedi detante cya Radio Rwanda ko yatangiye gutekereza gukora umuziki w’ikinyarwanda umwaka ushize, ubwo yamaraga gutekereza kuza gutura mu Rwanda.
“Ibya Album nabitekereje umwaka ushize ubwo nari maze gupanga kuza kuba mu Rwanda. Ndavuga nti reka mbitegurire abantu bange bo mu Rwanda n’abafana bange”.
Mubyo yabwiye umunyamakuru, Liliane Mbabazi yumvikana nk’uwamaze gufata icyemezo cyo kumara igihe kinini mu Rwanda, ubundi bikunvikana nk’aho atazasubira kuba Uganda.
“Ndi hano 100%, abana bange namaze kubatangiza mu mashuri ya hano, nange namaze gutura ubu rwose ndahari”


Liliane Mbabazi na Radio babyaranye
Muri 2010 nibwo itsinda rya Blue 3 Liliane yaririmbagamo ryatangiye gucika intege ubwo Liliane yari atwite umwana we wa mbere, kubera kugaragaza untege nke ahitamo kubwira bagenzi be ko azakomeza ibikorwa by’umuziki yamaze kubyara.
Ubwo yari amaze kubyara, Liliane yasubiye gukorera mu itsinda ariko abisikana na Sindy Sanyu arimo arisohokamo ubwo yajyaga gukomereza amasoko ye hanze, Jacky Chandiru nawe avuga ko ashaka gukora Ku giti cye itsinda riba rishyizweho akadomo.
Byabaye ngombwa ko Liliane Mbabazi nawe atangira kwikorera Ku giti cye, anashinga itsinda ry’abacuranzi n’abaririmbyi bamufasha kuririmba mu minsi mikuru no mu bukwe.
Gusa n’ubwo yaje gutura mu Rwanda akaba ari naho azakorera umuziki, itsinda ry’abacuranzi be [Band] riracyari Kampala.
Akigera mu Rwanda yahise ashyira hanze indirimbo yitwa Ndabivuze iri mu mudiho wa kinyarwanda.

Avuga ko iyi ari impano y’abakunzi be baba mu Rwanda harimo n’ababyeyi be.
Amakuru avuga ko Liliane washakanye n’umuhanzi witwa Radio umubano wabo utameze neza ndetse bamwe mu nshuti z’uyu muhanzi bakaba bakeka ko ashobora kuba aje mu Rwanda mu rwego rwo guhunga uyu mugabo babyaranye.
Andi makuru agera ku Kinyamakuru Umusingi avuga ko Liliane ubuzima muri Uganda bumaze kumunanira kuko hamaze kuba guhangana mu gukora umuziki mwiza (Compitition)ku rwego rwo hejuru kandi atakibishoboye bityo ahitamo kuza mu Rwanda aho bidasaba competition.
3,456 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Mayor wa Kamonyi UDAHEMUKA Aimable yeguye ku kazi kubera impamvu zikomeye
Leave a reply