umu amakuru- Anita Pendo yibarutse umwana w’umuhungu | Umusingi

Anita Pendo yibarutse umwana w’umuhungu

Please enter banners and links.

Umushyushyarugamba Anita Pendo yibarutse umwana w’umuhungu ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 29 Kanama 2017.

Anita Pendo abyaye uyu mwana nyuma y’amezi make yari ashize atangaje ko ari mu rukundo n’umunyezamu wa AS Kigali witwa Ndanda Alphonse ndetse bateganyaga kurushinga.

Anita yabyariye mu Murenge wa Remera mu bitaro bya La Croix du Sud bizwi cyane nko kwa ’Nyirinkwaya’.

Ku mbuga nkoranyambaga hari gucicikana ubutumwa bwishimira imfura ya Pendo na Ndanda. Tidjara Kabendera anyuze kuri Instagram abwira Pendo gusubirayo ati “Nta mahwa ariyo maaa. Imana igira neza.” Anongeraho ko kwitwa umubyeyi ari umunyenga.

Urukundo rwa Anita Pendo na Ndanda rwatangiye kuvugwa mu Ukuboza 2016 ubwo Anita yeguriraga umutima we Ndanda waje asimbura Producer David wo muri Future Records bari bamaze igihe kinini bakundana bakaza gutandukana ku bushake bwabo.

Mu minsi ishize MC Anita Pendo yatangaje byeruye ko yitegura kwibaruka, inkuru yashimishije benshi mu nkoramutima ze banabigaragaza mu butumwa banyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Anita yibarutse nyuma y’iminsi ibiri gusa agaragaye mu gikorwa cyahuje abahanzi n’abazwi mu ngeri zitandukanye cyo gukusanya inkunga yo kuvuza umwana witwa Sheja ‘Together For Sheja’ urwaye kanseri cyabereye i Remera.

 

 

3,109 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.