umu amakuru- APR FC yatsinze Amagaju FC 5-0 izakina na Espoir FC ku mukino wa nyuma | Umusingi

APR FC yatsinze Amagaju FC 5-0 izakina na Espoir FC ku mukino wa nyuma

Please enter banners and links.

Kuri uyu wa Kane tariki 29 Kamena 2017 ikipe ya APR FC yasabwaga gutsinda Amagaju FC kugira ngo ibone itike yo kuzakina umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro, yayinyagiye ibitego bitanu ku busa kuri stade ya Kigali i Nyamirambo abafana bishima ku mukeba, Rayon Sports.

Imbere y’abafana batari benshi iminota itatu gusa yari ihagije kugira ngo abambaye umweru n’umukara, (amabara ya APR FC), batangire kwinaga mu bicu nyuma yo kubona igitego cya mbere cyatsinzwe na Muhadjili Hakizimana ku mupira yahawe na Bigirimana Issa.

Nta masegonda 40 ashize iyi kipe ya Jimmy Mulisa ubundi utaragiye acirwa akari urutega n’abafana muri uyu mwaka w’imikino dore ko batasibaga kuririmba basaba ko yirukanwa, bongeye kunyeganyeza inshundura ku gitego cya Nshuti Innocent ariko umusifuzi aracyanga kuko yari yaraririye.

Si umukino wari uryoheye ijisho ry’umufana w’Amagaju FC kandi birumvikana ikipe ye yarushwaga bigaragara ndetse n’aho rutahizamu Tchabalala yarabashije gucika ubwugarizi bwa APR FC ku mupira wihuta cyane ku ruhande rw’ibumoso, yawuteye hanze nk’aho yakagomboye.

Nk’ikipe yabuze igikombe cya shampiyona yari imaze imyaka itatu yikurikiranya yegukana, APR FC yo nta mpuhwe yari ifite yotsaga igitutu imbere y’izamu rya Gady Muhawenayo kakahava.

Ku munota wa 19 abazi kwishimira ibitego bongeye kwitera hejuru, ibyapa barabizamura, indirimbo zinegura mukeba, Rayon Sports yasezerewe kuri uyu wa Gatatu na Espoir FC ziraririmbwa.

Aha hari nyuma y’igitego cyiza Bizimana Djihad yari atsinze ku mupira yahawe na Issa Bigirimana utatsinze uyu munsi ariko wagoye cyane ubwugarizi bw’Amagaju FC yo mu Bufundu.

Nubundi kugera muri ½ asezereye ikigugu nka AS Kigali si akazi kari koroshye, ibi byatumaga umutoza w’Amagaju FC, Pablo akomeza kubwira abasore be ko byose bigishoboka bagomba gusatira cyane gusa zari inzozi zigoye gusohora.

Mbere y’uko iminota 45 y’igice cya mbere irangira, Bigirimana Issa yavunitse biba ngombwa ko asohoka mu kibuga ni ko guha Nkinzingabo Fiston.

Amakipe yombi avuye kuruhuka, byasabye umunota wa 67 kugira ngo abafana b’Amagaju FC bibuke ko barotaga ku manywa kuko batewe igitego cya gatatu bikaba byasabaga ko kugira ngo bakomeze nabo batsinda ibindi bitatu umukino ukarangira ari 3-3 bakazamuka kubera ibitego byo hanze kuko i Nyamagabe banganyije 1-1.

Abatoza ntibata icyizere! Pablo yabonye ikibazo kuri Munezero Dieudonné amukura mu kibuga yinjiza Irakoze Gabriel yari yizeye ko yagira icyo ahindura.

Mulisa na we yahise akora impinduka akuramo kapiteni Ngabo Albert ukina inyuma yugarira yinjiza Sekamana Maxime bimusaba iminota ine gusa kugira ngo yuzuze 4G nk’uko bimaze kuba intero mu mupira w’amaguru mu Rwanda iyo ikipe itsinze indi ibitego bine.

Akazi kose karangijwe n’umwana w’imyaka 18, Nshuti Innocent APR FC yazamuye uyu mwaka imuvana mu ikipe yayo y’abana itozwa na Rubona Emmanuel, waherejwe na Maxime Sekamana iminota 90 irangira abasore b’i Nyamagabe batekerewe impamba y’ibitego 5-0 bagomba kumanukana mu Majyepfo.

APR FC isanze ku mukino wa nyuma Espoir FC y’i Rusizi yakoze amateka igasezerera Rayon Sports ifite iki gikombe giheruka.

Iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda iteze amakiriro yo gusohoka ku mugabane wa Afurika umwaka utaha ku kwegukana iki gikombe, bitaba ibyo ku nshuro ya mbere Espoir FC ikazaserukira igihugu niramuka itsinze umukino wa nyuma uzaba tariki 4 Nyakanga 2017 kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi

APR FC: Kimenyi Yves, Ngabo Albert(kapiteni), Rusheshangoga Michel, Nsabimana Aimable, Imanishimwe Emmanuel, Mukunzi Yannick, Nshimiyimana Imran, Bizimana Djihad, Hakizimana Muhadjili, Bigirimana Issa, Nshuti Innocent

Amagaju FC: Gady Muhawenayo, Buregeya Rodrigue , Bizimana Noë (kapiteni), Arafati Sibomana , Nsengiyumva Djafari , Manishimwe Jean de Dieu , Munezero Dieudonné ,Ndizeye Innocent , Habimana Hassan, Amani Mugisho Mukeshe , Shaban Hussein Tchabalala.Ikinyamakuru Umusingi cyagerageje kubaza abatoza bombi icyo bavuga ku mukino urangiye ariko ntibyakunda.

 

 

2,748 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.