umu amakuru- Cristiano Ronaldo yabyaye impanga ku mugore watewe intanga ze | Umusingi

Cristiano Ronaldo yabyaye impanga ku mugore watewe intanga ze

Please enter banners and links.

Kuri uyu munsi tariki 29 Kamena 2017 Christiano Ronaldo ukinira ikipe ya Real Madrid n’iy’igihugu ya Portugal yabyaye abana b’impanga ku mugore watewe intanga ze.

Ronaldo wari uyoboye Ikipe y’Igihugu ya Portugal mu mikino y’Igikombe mpuzamigabane, ubwo bari bamaze gusezererwa muri ½ na Chile kuri penaliti 3-0, abicishije ku rubuga rwe rwa Facebook yemeje ko yabyaye abana babiri b’abahungu ariko yari yaririnze kubivugaho kuko umutima we wose wari ku Ikipe y’Igihugu.

Yagize ati “Nari mu kazi k’ikipe y’igihugu nk’uko bisanzwe haba ku mutima n’umubiri n’ubwo nari nzi ko abahungu banjye babiri bavutse. Ku bw’amahirwe make, ntabwo twashoboye kugera ku ntego yacu twashakaga, ariko ndizera ko tuzakomeza guha abanya-Portugal ibyishimo.”

Umugore we bateye intanga atwite bari kumwe ku kibuga cy’umupira Christiano avuye gukina ari kumwe n’umuhungu we

Ronaldo yakomeje ashimira cyane Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Portugal n’umutoza ku buryo bamubaye hafi asoza agira ati “Ndishimye cyane kuba noneho bwa nyuma mbashije kuba hamwe n’abana banjye ku nshuro ya mbere.”

Nubwo Portugal izakina umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu, Ronaldo ntabwo azawugaragaraho kuko we yahise ajya kureba abana be nyuma yo kunanirwa kugera ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa.

Uyu mukinnyi kugeza ubu uhembwa neza kurusha abandi bose ku Isi, yari asanganywe undi mwana umwe; Cristiano Jr, ufite imyaka irindwi, wavutse ku mugore kugeza ubu utaramenyekana bivugwa ko ari Umunyamerikakazi wahawe miliyoni 10 z’amadorali ya Amerika kugira ngo ntazigere yigaragaza.

Ibihugu by’Uburayi ubu hagezweho abagbo guha abagore amafaranga menshi kugirango amubyarire ariko namara kubyara ntazarebe umwana abyaye uko asa ku buryo atazigera amubona ubuzima bwe bwose.

Amafaranga arimo guhindura isi uko Imana itayiremye ni gute watwita umwana amezi 9 ukabyara umwana ntumurebeho uko asa ,ntumenye niba ari umuhungu cyangwa umukobwa?uwo mwana we se ukura atazi urukundo rwa nyina akura atekereza iki?.

 

 

 

3,284 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.