Myugariro wa Rayon Sports Rugwiro wari wafunzwe ejo yafunguwe,itazatsindwa ikitwaza ko umukinnyi wayo yari afunzwe
— December 18, 2019
Please enter banners and links.

Myugariro wa Rayon Sports, Herve Rugwiro Amadeus waraye mu maboko y’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka yafunguwe, yari yafatiwe ku mupaka wa Rubavu akekwaho gukoresha inyandiko mpimbano. Urwego rw’igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka ku wa Kabiri rwafashe uriya mukinnyi kubera kwambuka umupaka ajya i Goma atabiherewe uburenganzira’.
Amakuru aturuka mu nzego zitandukanye ni uko ubu Rugwiro yafunguwe.
Umwe mu bafana b’imena ba Rayon Sports uri i Kigali yabwiye yavuze ko hari itsinda ryavuye i Kigali rijjya i Rubavu kumwakira.
Ati: “Ubu bari kumwakira i Rubavu baramanuka mu masaha ari imbere bagaruka i Kigali.”
Avuga ko bajyanye ibyangombwa byose byatuma afungurwa.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu taliki 18 Ukuboza, 2019 Perezida wa Rayon Sports, Sadate Munyakazi yari yatangaje ko ubuyobozi bw’ikipe ye bwiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo umukinnyi Rugwiro Herve afungurwe.
Kuri Twitter, Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yihanganishije Rugwiro Hervé avuga ko bagiye gukora ibishoboka byose bisabwa n’amategeko kugira ngo agaruke mu muryango mugari w’ikipe, ibi bikaba byakwirakwijwe no ku zindi mbuga nkoranyambaga nka Facebook ziriho abafana benshi b’iyi kipe.
Ati “Ubuyobozi bwa Rayon Sports twihanganishije umukinnyi wacu mu bibazo yahuye na byo tunizera ko vuba agaruka mu muryango mugari w’aba Rayon. Icyasabwa cyose mu rwego rw’ amategeko twagikora ariko ukagaruka mu bawe.”
Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza ejo ku wa kabiri uriya Mukinnyi agifatwa, yabwiye bimwe mu binyamakuru ko afunzwe kubera gukoresha impapuro mpimbano.

Hari bamwe mu bafana ba mukeba w’iyi kipe aribo bafana ba APR FC bumvise aya makuru bahita bandika ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko ayo makuru ari meza kugirango bazabatsinde babure icyo bitwaza kuko ngo bari kuzabatsinda bagatangira kwitwaza ko umukinnyi wabo ukomeye adahari ariko ubwo arekuwe bakaba babyishimiye cyane.Aya makipe yombi azakina kuwa gatandatu tariki 21 Ukuboza 2019 kuri Stade Amahoro aho buri kipe ihigira indi kuyitsinda.
3,693 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Ikipe ya Newcastle Utd mu batoza 4 ishaka Gerrard ashobora guhabwa amahirwe yo kuyitoza kurusha Konte
Real Madrid itomboye Liverpool umukino ushobora kubamo kwihorera naho Bayern itombora PSG ,Menya uko izindi zatomboranye
Amashuri 400 azaberamo imikino izahuza abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abataramugaye hamaze kuboneka 30
Gerrard Houllier watoje Liverpool n’u Bufaransa yitabye Imana ku myaka 73
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply