Imodoka ya Rayon Sports yapfiriye mu muhanda igiye kumurikirwa abafana i Nyanza
— March 30, 2019
Please enter banners and links.

Ku munsi w’ejo nibwo bamwe mu bafana b’ikipe ya Rayon Sports FC bavuze ko imodoka yaguriwe ikipe yabo yapfiriye mu nzira itageze I Nyanza .
Nyuma y’iminsi 30 gusa ishyizwe mu muhanda, imodoka nshya y’ikipe ya Rayon Sports yo mu bwoko bwa Foton AUV yapfiriye mu muhanda ubwo yari igiye kwerekwa abafana bo mu Ntara y’Amajyepfo.
Iyi modoka ifite agaciro ka miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda yakozwe n’uruganda rwa Beiqi Foton Motor Co Ltd, yamuritswe ku itariki ya 28 Ugushyingo 2018, ishyikirizwa Rayon Sports ku mugaragaro tariki ya 1 Werurwe 2019.
Muri gahunda yo kumurikira abafana ba Rayon Sports iyi modoka nshya y’ikipe, kuri uyu wa Gatanu yagombaga kugezwa mu karere ka Nyanza, aka Ruhango na Muhanga ku matsinda y’abafana arimo Nyanza Fan Club, Ruhango Fan Club na Ibakwe Fan Club.
Umwe mu bafana bahaye ikinyamakuru Umusingi aya makuru yavuze ko iyi modoka yapfiriye mu muhanda mu Butatsinda.
Ati “Nayihabonye kandi iraparitse, ubona ko yahaheze kuko hari n’amashami mu muhanda bimwe byereka imodoka iturutse inyuma ko imbere hari imodoka yagize ikibazo. Irafunze. Nahageze mu masaha y’umuganda, nta muntu wari uhari ku buryo namubaza.”
Amakuru avuga ko iyi modoka yagize ikibazo hagati ya saa sita na saa Saba kuri uyu wa Gatanu, Rayon Sports ikaba yarahise yitabaza Akagera Motors ngo ibone uyikora.


Kuri gahunda byari biteganyijwe ko nyuma yo kuva mu majyepfo, iyi modoka yerekwa abafana ba Rayon Sports bibumbiye mu itsinda rya Nyamata Blue Shine mu karere ka Bugesera.
Iyi modoka itwara abantu 52, Rayon Sports yayiguze nyuma y’aho yari imaze igihe ikoreshwa n’izindi sosiyete zitwara abantu mu muhanda.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza ubuyobozi bwa Rayon Sports FC ikibazo iyo modoka yabo yaba ifite ku buryo hari bamwe batangiye gutekereza ko ishobora kuba ishaje ariko ntibyadukundira .
3,925 total views, 5 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Ikipe ya Newcastle Utd mu batoza 4 ishaka Gerrard ashobora guhabwa amahirwe yo kuyitoza kurusha Konte
Real Madrid itomboye Liverpool umukino ushobora kubamo kwihorera naho Bayern itombora PSG ,Menya uko izindi zatomboranye
Amashuri 400 azaberamo imikino izahuza abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abataramugaye hamaze kuboneka 30
Gerrard Houllier watoje Liverpool n’u Bufaransa yitabye Imana ku myaka 73
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply