Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports, Asinah yishimira igitego cy’umukunzi we Sarpong hagaragaye n’abandi bahanzi
— March 28, 2019
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa kane tariki ya 28 Werurwe 2019 Rayon Sports FC yatsinze Igitego kimwe rukumbi Kiyovu Sports ,igitego cyatsinzwe na Michael Sarpong, cyari gihagije ngo Rayon Sports ibone amanota atatu kuri mukeba Kiyovu Sports kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, biyihesha gukomeza gukurikira APR FC ku gikombe cya shampiyona.
Uyu mukino wagombaga kuba mu byumweru bibiri bishize, wimuwe n’uko amakipe yombi yari afite abakinnyi mu ikipe y’igihugu yiteguraga guhura na Côte d’Ivoire.
Rayon Sports yari yagaruye Michael Sarpong wari umaze iminsi yaravunitse, ariko idafite Ulimwengu Jules wari mu ikipe y’igihugu y’u Burundi na Niyonzima Olivier ‘Sefu’ utari wemerewe gukina uyu mukino kubera amakarita atatu y’umuhondo.
Kiyovu Sports yaburaga Babicka Shavy wavunikiye mu ikipe ya Gabon y’abatarengeje imyaka 23 na Nizeyimana Jean Claude wari ufite amakarita atatu y’umuhondo uyu munsi.
Umukino watangiye Kiyovu Sports ibona koruneri yatewe na Nizeyimana Djuma, Rayon Sports ikiza izamu. Nayo yabonye uburyo bwiza ku munota wa gatandatu ariko Manishimwe Djabel wari ucitse abakinnyi ba Kiyovu barimo Ngirimana Alexis, ateye ishoti rifatwa na Ndoli Jean Claude.
Rayon Sports yakomeje kotsa igitutu, iza gusaba penaliti ubwo Mugheni Fabrice yagwaga mu rubuga rw’amahina ariko umusifuzi Ruzindana Nsoro avuga ko yigushije, batereka umupira imbere y’izamu.

Sarpong ni uku yabigenje umukino urangiye


Umuhanzi Asinah ukundana na Sarpong yari yaje kumushyigikira


Ikipe ya Kiyovu Sports FC

Abafana ba Rayon Sports bacuranga mu buryo bwo gufana ikipe yabo

Ikipe ya Kiyovu Sports FC
Uyu mukino wari unogeye ijisho waje guhagarara iminota itatu ubwo Michael Sarpong yagonganaga na kapiteni wa Kiyovu Sports Ngirimana Alexis wamaze akanya yitabwaho n’abaganga.
Kiyovu Sports yahushije igitego cyabazwe mu minota ibiri y’inyongera yongereweho mu gice cya mbere, ubwo Kalisa Rachid yatangaga umupira muremure wafashwe na Nizeyimana Djuma awugarura mu rubuga rw’amahina, ukorwaho na Yamini Salum wari wenyine, uramutenguha ujya hanze.
Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Kiyovu Sports, kapiteni Ngirimana Alexis wavunitse, asimburwa na Karera Hassan mu mutima w’ubwugarizi.
Michael Sarpong yafunguye amazamu ku munota wa 55 w’umukino ku mupira wari umaze gushyirwa muri koruneri na Ndoli, Manishimwe Djabel ayiteye umupira usanga Sarpong ahagaze wenyine, yitonze atera umupira n’umutwe ujya mu ruhande Ndoli yari yavuyemo.

Umutoza wa Kiyovu yasaga n’uwabuze ibisubizo

Abatoza bombi basuhuzanya

Abafana ba Kiyovu

Tizzo wo muri Active yari yaje gufana Kiyovu

Abaturage benshi barije baje gufana amakipe yabo bakunda

Habamahoro Vincent ukina hagati muri Kiyovu Sports
Mu bafana bahagurukijwe n’iki gitego barimo umuhanzi Asinah, ukundana bikomeye n’uyu muhanzi.
Nyuma y’amasegonda make, Iradukunda Eric na we yananiwe kubona igitego cya kabiri ku mupira yahawe mu rubuga rw’amahina, ateye ishoti rikomeye rijya hanze.
Mu minota 15 yakurikiyeho, Kiyovu Sports yagerageje gusatira kenshi ariko ba myugariro barimo Manzi Thierry na Mutsinzi Ange bayibera ibamba.
Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 47, irusha amanota ane na APR FC iri ku mwanya wa mbere.
Rayon Sports izasubira mu kibuga ku Cyumweru ihura na AS Kigali mu kirarane cy’umunsi wa 22 wa shampiyona mu gihe Kiyovu Sport yo izakina na Bugesera FC tariki ya gatatu Mata 2019.
Abakinnyi babanje mu kibuga:
Rayon Sports: Mazimpaka André, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Habimana Hussein, Rutanga Eric, Iradukunda Eric, Donkor Prosper, Mugheni Fabrice, Mugisha Gilbert, Donkor Prosper na Manishimwe Djabel.
Kiyovu SC: Ndoli Jean Claude, Ngirimana Alexis, Rwabuhigi Aime Placide, Serumogo Ally, Ahoyikuye Jean Paul, Armel Ghislain, Nizeyimana Djuma, Habamahoro Vincent, Herron Berrian, Kalisa Rachid na Yamini Salum.
5,393 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Ikipe ya Newcastle Utd mu batoza 4 ishaka Gerrard ashobora guhabwa amahirwe yo kuyitoza kurusha Konte
Real Madrid itomboye Liverpool umukino ushobora kubamo kwihorera naho Bayern itombora PSG ,Menya uko izindi zatomboranye
Amashuri 400 azaberamo imikino izahuza abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abataramugaye hamaze kuboneka 30
Gerrard Houllier watoje Liverpool n’u Bufaransa yitabye Imana ku myaka 73
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply