CAF: Mukura VS yatsindiwe muri Sudani ibitego 3
— January 14, 2019
Please enter banners and links.

Ikipe ya Mukura VS ihagarariye u Rwanda muri CAF Confederation Cup yatsinzwe 3-0 na Al-Hilal Club Omdurman mu mukino utahiriye umunyezamu Rwabugiri Omar.
Nyuma yo kwitwara neza ntiyinjizwe igitego na kimwe mu mikino ine y’amajonjora abiri y’ibanze mu gikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu iwayo, Mukura VS yatsinzwe bitatu mu mukino wabere kuri ‘El Hilal Stadium’ kuri iki Cyumweru tariki 13 Mutarama 2019.
Mbere yo gutangira uyu mukino, Umutoza Haringingo Francis yari yatoranyije abakinnyi 11 biganjemo abakina basatira nka Gael Duhayindavyi, Iradukunda Bertrand, Ciza Hussein Mugabo, Ndayishimiye Christopher na Mutebi Rachid.
Benshi mu bakunda umupira w’amaguru mu Rwanda baketse ko iyi kipe igiye gukina isatira nubwo yari ku kibuga kitorohera amakipe yasuye Al-Hilal Club Omdurman dore ko atatu aheruka kuhasura yahanyagiriwe ibiri hejuru ya bine buri imwe.
Ubuhangange bwa Al-Hilal ntibwatinze kugaragara kuko yafunguye amazamu ku munota wa cyenda ku gitego cyatsinzwe n’Umunya-Brazil, Geovane Diniz Silva, cyanatumye iyi kipe yari mu rugo irangiza igice cya mbere iyoboye.
Mu gice cya kabiri ntabwo Mukura VS yorohewe kuko Al-Hilal itozwa na Irad Zaafouri ukomoka muri Tunisia yasimbuje yongeramo ba rutahizamu barimo Mohammad Al-Shalhoub.
Byagoye cyane ba myugariro ba Mukura VS nka David Nshimirimana na Iragire David kuko baje gutsindwa ibindi bitego bibiri bya Idris Ilunga Mbombo ukomoka muri RDC ku munota wa 62 na kabuhariwe Mohamed Bashir kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Sudani ku munota wa 83. Ibitego byose birimo amakosa ya Rwabugiri Omar urindira Mukura VS.
Umukino warangiye ari 3-0 ariko haracyari andi mahirwe kuri Mukura VS kuko isabwa kubyishyura mu mukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 19 Mutarama 2019 saa 15:30 kuri Stade Huye.
Gusa ni akazi gakomeye kuri Mukura VS kuko iheruka gutsinda ikipe ikinyuranyo cy’ibitego bitatu muri Mata umwaka ushize ubwo banyagiraga Kirehe FC 4-0.
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga muri Mukura VS
Rwabugiri Omar, Rugirayabo Hassan, David Nshimirimana, Iragire Saidi, Janvier Mutijima, Gael Duhayindavyi, Yusuf Lule Munyakazi, Ciza Hussein Mugabo, Bertrand Iradukunda, Ndayishimiye Christopher na Mutebi Rachid
2,680 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Ikipe ya Newcastle Utd mu batoza 4 ishaka Gerrard ashobora guhabwa amahirwe yo kuyitoza kurusha Konte
Real Madrid itomboye Liverpool umukino ushobora kubamo kwihorera naho Bayern itombora PSG ,Menya uko izindi zatomboranye
Amashuri 400 azaberamo imikino izahuza abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abataramugaye hamaze kuboneka 30
Gerrard Houllier watoje Liverpool n’u Bufaransa yitabye Imana ku myaka 73
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply