Abahinzi b’umuceri muri Koperative ya Cyili barasaba ko abariye imitungo yabo n’imikorere mibi bafite ko bafatwa bagafungwa
— January 14, 2019
Please enter banners and links.

Kuwa 9 Mutarama 2019 Ikinyamakuru Umusingi cyagiye mu Karere ka Gisagara gihamagawe n’abaturage bahinga umuceri muri Koperative ya COOPRORIZ Cyili kubera uburyo kivugira abaturage akarengane kabo kugirango nabo bakorerwe ubuvugizi.
Umunyamakuru yagiye ku kicaro cy’iyo Koperative ariko abahinzi bamujyana kumubwira amakuru bihishe kubera ubwoba batewe n’ubuyobozi buriho aho bavuze ko iyo bababonanye n’umuntu batazi babiyenzaho bakabaka imirima yabo cyangwa bakabasaba umusaruro mwinshi kurusha uwo baba bejeje utawubonye akakwa umurima akirukanwa.
Twaganiriye n’abahinzi b’umuceri bagera kuri 7 ariko bose bavugaga ko bifuza ko ubuyobozi buriho bwirukanwa cyangwa bakaryozwa imitungo yabo imaze kunyerezwa.Umwe mu bo twaganiriye utarashatse ko amazina ye atangazwa kugirango batamumenya bakamwirukana bakamwambura umurima we yagize ati “Hano dufite ibibazo bimaze imyaka n’imyaka ntago tuzi uzadukemurira ibibazo byacu.
Twumva ko Perezida Kagame asura abaturage abayobozi baba badakora neza akabirukana cyangwa bagafungwa natwe mumutubwirire ko ibibazo dufite byabaye karande kuko hari abantu hano bubatse akazu ko kutunyaga imitungo yacu muri Koperative ya Cyili umwe araza agatwara ibyo atwaye akagenda hakaza undi nawe agatwara gutyo gutyo ntibagira uwababaza ngo mwakoreye iki abahinzi ahubwo twumva ko bose bafite amazu meza n’indi mitungo”.


Meya w’Akarere ka Gisagara mu nama n’abahinzi b’umuceri n’abandi baturage



Undi nawe yavuze ko bakatwa amafaranga yo kugemura umuceri ku ruganda kandi baguze imodoka ya Fuso yo kubafasha kugemura uwo musaruro none hashize imyaka 2 yose imodoka ikora kandi bagikatwa amafaranga.
Yakomeje avuga ko kuva yagurwa nta raporo yiyo modoka bari bahabwa nk’abanyamuryango ahubwo babwiwe ko mu kuyigura bibeshye bongera gukata abahinzi amafaranga ndetse n’igiciro yaguzwe ntikizwi uretse kumva ko yaguzwe Miliyoni 26 abandi bakavuga Miliyoni 20 kandi bakumva ko baguze iyakozeho kandi baragombaga kugura inshyshya.
Undi muhinzi nawe yavuze ko bakatwa amafaranga yo kugura ifumbire ariko kugeza ubu nta fumbire ihari kandi bagiye gutangira ihinga.


Kuri uwo munsi habaye inama iyobowe na Meya w’Akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome yibanda ku bibazo biri muri Koperative aho yavuze ko ashaka ko abaturage bataha ibibazo byabo byose bikemutse n’ubwo yabanje ikibazo cya Mituelle de santé ku batarayibona kandi barishyuye.
Abahinzi b’umuceri muri Koperative ya Cyili bavuze ko inama buri gihe ziba ariko ibibazo byabo bikavugwa ariko bigasigara aho byavugiwe.
Undi mubo batwavuganye yavuze ko abayobozi bubatse akazu ko kurya imitungo yabo kuko ngo umuyobozi wabo iyo manda y’imyaka 3 irangiye ajya kuyobora U.C.R.B cyangwa ubu yitwa Union ,uwayoboraga Union akaza kuyobora Koperative gutyo gutyo basimburana basahura imitungo y’abahinzi.
Amakuru yemezwa n’abanyamuryango ba Koperative ya Cyili ni uko Perezida wa Koperative uriho ubu Mushokambere Jean Pierre yari yarahavuye ashinjwa kunyereza ajya kuyobora U.C.R.B none akaba yaragarutse ariko Meya w’Akarere ka Gisagara yamubazaga ibibazo akavuga ko ari mushya bimwe atabizi kandi yarakorewe ihererekanya bubasha (Handover).
Ubwo twandikaga iyi nkuru ni uko hari amakuru yatugezeho tugikurikirana avuga ko no guhemba abahinzi amafaranga yabo bitagishobotse kandi abayobozi bari bemereye Meya ko mu minsi itarenze 2 bazaba batangiye guhemba.
Abahinzi bavuga ko Umuzungu nyiri ruganda rwa Gikonko rice yatanze Miliyoni 15 zoguha abahinzi ariko zitazi iyo zarengeye ku buryo abahinzi batazahembwa ndetse n’ayifumbire yariwe n’andi asabwa buri muhinzi 500 buri umwe yo gutabarana ariko iyo hari ugize ibyago abayahabwa ari imbarwa.
Ikinyamakuru Umusingi cyabajije Visi Perezida wa Koperative y’abahinzi b’umuceri ya Cyili witwa Bigirimana Eliya maze avuga ko we agerageza kuvugira abahinzi akarwanywa cyane n’ubuyobozi ku buryo uyu mugabo ariwe wagombaga kuba Perezida wa Koperative ariko ararwanywa bikomeye nkuko abahinzi babidutangarije ariko akaba avuga ko ntacyo yakora wenyine mu gihe avuga bakamurwanya kandi agamije guteza imbere abahinzi.
Ikinyamakuru Umusingi cyabajije Manager wa Koperative imiyoborere mibi ivugwa muri Koperative bayoboye birimo gusaba abahinzi umusaruro mwinshi uruta uwo bejeje urugero bashobora kureba umuhinzi bati wowe uzaduha imifuka 6 y’umuceri agasarura 5 umwe wabura akajya kugurisha itungo rye ngo yishyure n’ibyimodoka byose nkuko twabivuze maze asubiza muri aya magambo Ibi byose uwabikubwiye yakubwiye akurikije amaranga mutimaye, ikindi raporo zose ztangajwe muna kereka inteko iyo iba basohotse
Ikindi amagambo ntiyuba arasenya
Ikiza uzaze nziguhe vis avis ,ndabikwemereye
Utazavaho utangaza ibitaribyo.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kumenya icyo urwego rw’Igihugu rushinzwe amakoperative RCA maze umuyobozi wayo witwa Jean Bosco Harelimana niba hari icyo yakora ku makoperative y’abahinzi b’umuceri yanyerejwemo imitungo maze avuga ko barimo kubikurikirana no kuvugurura ubuyobozi bwayo.Hari amakuru menshi y’ibibazo bivugwa muri Koperative ya Cyili tuzakomeza kubagezaho.
Gatera Stanley
3,640 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply