Rayon Sports yatsinzwe na Bugesera maze abatoza bombi bahabwa amakarita atukura
— October 22, 2017
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21 Ukwakira 2017 Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe igitego kimwe ku busa na Bugesera FC mu mukino wa shampiyona w’ishiraniro wahuje aya makipe yombi, abakinnyi bagashyamirana, bikageza no ku batoza bahise basohorwa ku ntebe y’abasimbura bakajyanwa mu bafana.
Wari umukino wa Gatatu wa Shampiyona wahuzaga aya makipe yombi. Rayon Sports itaratsindwa na rimwe yakozwe mu jisho ubwo igice cya kabiri cyatangiraga.
Iki gitego cyatsinzwe na Dusenge Bertin wagiye muri iyi kipe yo mu Burasirazuba avuye muri Marine FC yo mu Burengerazuba.
Karekezi Olivier n’abasore be bagerageje gushaka uko babona intsinzi ya kabiri muri shampiyona nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports bibiri ku busa no kunganya na AS Kigali ariko biranga.


Bugesera FC

Rayon Sports FC
Kuri Ally Bizimungu wanyuze muri Rayon Sports nk’umutoza mukuru, wari umukino yagombaga gutsinda byanze bikunze kuko ataherukaga intsinzi muri iyi kipe y’i Nyamata.
Umukino uri hafi kurangira, umwe mu basore ba Bugesera, Umunya-Nigeria, Samson Ikecuku, yaje kuryama hasi ataka imvune, abakinnyi ba Rayon Sports bashaka kumuhagurutsa ku ngufu bitangira guteza imvururu gutyo.
Byageze no mu batoza, Karekezi Olivier, ashyamirana na mugenzi we Ally Bizimungu bashaka kurwana, abafana nabo batangira gushyamirana bamwe bakubitana za vuvuzela biza gutuma umusifuzi afata umwanzuro wo guha ikarita abatoza, iminota isigaye bajya kuyirebera mu bafana.
Abantu hirya no hino bamaze kumenyera ko iyo Rayon Sports itsinze abafana bagira urusaku rwinshi ku kibuga ariko yatsindwa bagataha bacecetse ndetse ikindi bazwiho no uko usanga utubari twose twiteguye kwakira abafana ba Rayon Sports iyo yatsinze ,iyo itsinzwe usanga abacuruzi nabo barira ko bahombye kubera ko baba biteze gucuruza cyane yatsinze.
Uko imikino yose yo kuri uyu wa Gatandatu yagenze
Ku wa Gatandatu
Bugesera FC 1-0 Rayon Sports (Nyamata)
Etincelles FC 1-1 Mukura VS (Stade Umuganda)
Espoir FC 0-0 Sunrise FC (Rusizi)
Kirehe FC 1-0 Musanze FC (Kirehe)
Ku wa Gatanu
APR FC 2-1 AS Kigali
2,693 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Ikipe ya Newcastle Utd mu batoza 4 ishaka Gerrard ashobora guhabwa amahirwe yo kuyitoza kurusha Konte
Real Madrid itomboye Liverpool umukino ushobora kubamo kwihorera naho Bayern itombora PSG ,Menya uko izindi zatomboranye
Amashuri 400 azaberamo imikino izahuza abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abataramugaye hamaze kuboneka 30
Gerrard Houllier watoje Liverpool n’u Bufaransa yitabye Imana ku myaka 73
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply