umu amakuru-        OPINION:Obama n’abakobwa be Kagame na Ange | Umusingi

  ange_vs_he-ca304      OPINION:Obama n’abakobwa be Kagame na Ange

Please enter banners and links.

 

ange_vs_he-ca304

 

 

 

Hashize iminsi abantu bavuga ko Perezida Kagame kugendana n’umukobwa we Ange ashobora kuba arimo kumutegura kuzaba umuyobozi ukomeye muri iki gihugu abandi bati n’urukundo umubyeyi agirira abana be.
Abandi bati abana babakobwa bakunda ba se kandi amusabye ko bajyana ntacyo byaba bitwaye.
Byavuzwe nyuma yo kubona Perezida Kagame ajya mu mwiherero w’abayobozi bakuru I Gabiro ari kumwe n’umukobwa we Ange.
Njye uko mbibona bitandukanye nabavuga ibyo byose kuko buri mubyeyi wese ukunda abana be hari igihe bagusaba ko mujyana kandi umwana n’Umwami cyeretse iyo ubona ashobora kukubuza gukora akazi ariko mu gihe ubona nta kibazo mwajyana.
Hari benshi tujya tubona batemberanye n’abana babo muri weekend kuki se bo batabavuga?undi se we si umwana nk’abo bose?.

757bda69e625822380c27288a883e975

Obama ageze muri Cuba n’abakobwa be
Hari n’igihe usanga bamwe batemberanye nabo ku kazi aho bakorera cyangwa bakajyana ahantu gusangira ibyo byose bikorwa kubera urukundo hagati y’umubyeyi n’umwana kandi na Perezida agira urwo rukundo n’umukobwa we akunda se ikibazo se kiri he?.

Obamaa

Obama afashe umukobwa we ukuboko basohoka mu ndege
Ubuse ko Perezida Obama n’abakobwa be bagiriye uruzinduko mu gihugu cya Cuba ko batavuze ko Perezida Obama arimo gutegura abana be kuzaba abayobozi ba America ?.
Nabonye Ange Kagame yandika avuga ko kumubonana na se ari ugushaka ko baba bari kumwe nk’umwana n’umubyeyi ndetse ko hatarimo politike.
Hari n’ikindi njye nibaza ko njya mbona umubyeyi iyo akoze akazi ke neza kakamugeza ku iterambere n’abana be bamwe usanga abigishije ako kazi.
Ange nawe n’umunyarwanda nk’abandi bose yemerewe kuba umuyobozi aramutse afite ibisabwa byose niba ari ibyangombwa by’amashuri ,niba bisaba kwiyamamaza ,yakwiyamamaza nk’abandi bose agatorwa njye nta kibazo mbibonamo na gato.
Njye bitewe n’ukuntu nk’unda umukobwa wanjye mbishoboye aho ari ngombwa hose sinajya musiga kandi ibyo abagabo benshi bakunda abana babo babakobwa cyeretse nkuko bajya bavuga ngo nta cyakorwa 100% buriya hari abatabakunda.
Hari ibibazo byinshi abantu bakabaye bavuga birimo kurwanya ruswa ,gukingirana ikibaba mu bayobozi,guhohotera abaturage,iterambere ry’igihugu muri rusange ariko ntago nemeranya nababona Perezida yajyanye n’umwana we ngo batangira kuvuga ibintu bicike.
Muri America ko nta uvuga iyo Obama yajyanye n’umukobwa we?kandi bajyanye inshuri zirenze 2 ,ni uko se turusha Abanyamerika ubwenge?ni uko tubarusha igihugu kiza?tubarusha iki?.
Iki ni igitekerezo cyanjye cyokora hari undi ubyumva ukundi nawe ashobora kunyandikira nawe akatubwira uko abibona cyangwa uko abyumva tukabitangaza mu bitekjerezo kuko nibwo bwisanzure bw’ibitekerezo.

2,687 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.