umu amakuru- Amabasaderi wa EU Machael Ryan wa EU ntavuga rumwe na Polisi ku muntu uvugwa wapfuye Top Tower isenywa | Umusingi

Amabasaderi wa EU Machael Ryan wa EU ntavuga rumwe na Polisi ku muntu uvugwa wapfuye Top Tower isenywa

Please enter banners and links.

Uyu munsi ubwo hasenywaga inyubako ya Top Tower Hotel Ambasader w’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi (EU) mu Rwanda Machael Ryan ku rubuga rwe rwa twitter yavuze ko isenywa rya Top Tower ryashenye igikuta cy’igipangu cyabo hapfa umuntu.

Polisi y’u Rwanda yahakanye amakuru yari yatanzwe na Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi ko hari umuntu waba waguye mu bikorwa byo gusenya inyubako ya Top Tower.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Nyakanga 2017, Michael Ryan yashyize ubutumwa ku rukuta rwe rwa Twitter agaragaza ko inyubako ya Top Tower yasenywe ikanagwira umuntu ndetse ikaba yaranasenye urukuta rw’inzu akoreramo.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Hitayezu Emmanuel yatangaje ko ayo makuru atari yo.

The report of a death at Top Tower controlled demolition site is untrue. Clearing of the site will be complete this week.

Yagize ati “Ni byo babeshya ntabwo aribyo. Nabajije abahari ntabwo aribyo sinzi aho abikura.”

“ Nta kirego kiratangwa . Ayo makuru batambutsa ntabwo ariyo ni ibinyoma. Iyo nibura agaragaza amazina y’uwo wapfuye ngo tumenye, abantu banakurikirane.”

Umwe mu bakozi bari ahari gusenywa yavuze ko ayo makuru batazi aho yaturutse, gusa yanavuze ko Ambasaderi aherutse kuza akitotomba avuga ko ngo azazana abanyamategeko.

Yagize ati “ Yaje ku wa Kane w’icyumweru gishize aritotomba aravuga ngo azazana abanyamategeko ngo baramubangamiye.”

Minisitiri w’Ubutabera , Johnston Busingye yanditse kuri Twitter ko nta muntu waguye mu bikorwa byo gusenya.

Yagize ati ” Ibikorwa byo gusenya byagenze neza, igikuta cyari cyarasenyutse mu cyumweru gishize , nta muntu n’umwe wapfuye cyangwa ngo akomereke.”

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko mu rwego rwo gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’Umujyi, wafashe icyemezo cyo gusenya iyo nzu. Icyo gihe watangaje ko wakemanze ubukomere bwayo, uza gutangaza ko wahaye Ikigo cyitwa ‘St Joseph Engineering Company’ imirimo yo kugenzura ugukomera kwayo ariko nyuma uza gutangaza ko ikibanza irimo kigomba gukoreshwa bijyanye n’igishushanyo mbonera.

Minisitiri w’Ubutabera nawe akaba yatwitinze abaza Ambasaderi Michael ko KCC yategetse ko iyo nyubako isenywa yavuze ko nta muntu wapfuye?.

Umujyi wa Kigali KCC nawo wahakanye amakuru yatangajwe na Ambasaderi Michael ko mu gusenya inyubako ya Top Tower  hari umuntu wapfuye ugahakana ko ayo makuru atariyo .

 

1,998 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.