Akarere ka Bugesera karushije utundi turere kwitabira mu bwinshi bw’abaturage mu kwiyamamaza kwa Green Party
— July 24, 2017
Please enter banners and links.

Uyu munsi Kuwa 24 Nyakanga 2017 Umukandida wa Green Party Dr.Frank Habineza yiyamamarije mu Karere ka Bugesera aho byagaragaye ko ariko kugeza ubu kabaye akambere mu kwitabira kw’abaturage benshi mu Turere twose amaze kwiyamamarizamo.
Dr.Frank Habineza yageze mu Murenge wa Juru abaturage benshi cyane bamutegereje kugirango abagezeho imigabo n’imigambi ye dore ko bahoraga bamwumva ku maradiyo cyangwa bamubona kuri Televiziyo bakaba bari baje ari benshi kumwirebera.
Dr.Frank Habineza wishimiwe n’Umunyamabanga w’Umurenge wa Juru witwa Innocent Mushenyi wagize ati “abaturage bahano babategerejanyije amatsiko menshi kugirango mubagezeho imigabo n’imigambi nabo nabasabaga ko batuza bakabatega amatwi ariko tubahaye ikaze ntimugire ikibazo murakoze.
Dr.Frank Habineeza mu mugabo n’imigambi ye yavuze ko azagarura caguwa kubera ko abantu bataragira ubushobozi bwo kugura imyenda ya magaze kuko ihenze.

Bamwe mu baturage benshi bari baje kumva imigabo n’imigambi

Dr.Frank Habineza na Madamu we Edith basuhuza abaturage mu Karere ka Bugesera

Dr.Frank Habineza aho yanyuraga hose bamupeoeraga bamusuhuza bamwizeza kuzamutora

Dr.Frank Habineza yagize ati “twe tuzagarura caguwa kuko nta nganda zihari zihagije ku buryo zakora imyenda ihendutse nka caguwa ni I Burayi nabayeyo na caguwa zibayo nta mpamvu mbona baca caguwa abantu bagifite ubukene”.
Ibindi yavugiye aho harimo ko buri mwana azagira itungo rigufi nk’inkoko cyangwa ihene n’abadamu bakagira ihene intama mu rwego rwo kugabanya ubukene mu baturage.Yavuze ko umwana iyo afite inkoko zirororoka yakenera kugura ikaye cyangwa akenda akagurishaho inkoko imwe akakigurira atagoye ababyeyi be.
Dr.Frank yageze ku kibazo cy’amazi bavuza induru bavuga ko bafite ikibazo cy’amazi kibakomereye ko bazamutora ariko akabakemurira ikibazo bafite cy’amazi.Yavuze ku kibazo cy’umuhanda uturuka mu Mujyi wa Nyamata ugera Juru ko ni bamutora tariki 4/8/2017 azahera ku muhanda akawubakorera agashyoramo kaburimbo ndetse avuga ku kibazo cyo gukodesha ubutaka kuri Leta n’umusoro ku butaka n’amatungo ko ni bamutora azabikuraho.
Icyagaragaraga ni uko abaturage ba Bugesera muri Juru bafite ibibazo aho Umukandida Dr.Frank Habineza yavuze ku kibuga cy’Indege kirimo kubakwa I Bugesera ko yumvise ko hari abimuwe ariko batararangiza kwishyurwa ati “ibyo byose ni ukutagira ubutaka gakondo kuko tubukodesha na Leta ariko ni muntora ibyo byose nzabibakemurira”.
Yasoje ashimira abaturage ba Bugesera muri Juru kwitabira ari benshi cyane ku buryo ugereranije ibihumbi 3000 bari baje kumva umukandida niba ibyo ababwira bizatuma bamutora akaba yahavuye bamwemereye kuzamutora.
Dr.Frank Habineza yavuze ko nyuma y’Akarere ka Nyamagabe aho yasanze imbaga y’abantu benshi cyane bamutegereje yavuze ko Akarere ka Bugesera ku geza ubu ariko ka mbere kamaze kwitabira ku bwinshi kwiyamamaza kwe kurusha utundi Turere amaze kwiyamamarizamo ,ejo akazakomereza mu Karere ka Rwamagana na Kayonza aho yizeye ko utwo Turere natwo tuzarusha utundi twose kwitabira kwiyamamaza kwe.
Gatera Stanley
2,459 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply