Dr.Frank Habineza azashyiraho gahunda ya Gira inzu musirikare n’umupolisi no kububakira amashuri
— July 23, 2017
Please enter banners and links.

Mu bikorwa bye byo kwiyamamariza kuyibora u Rwanda Dr.Frank Habineza uhagarariye Ishyaka rya Green Party amaze iminsi aho agenda yiyamamariza mu Turere dutandukanye avuga imigabo n’imigambi y’Ishyaka ahagarariye imwe muri iyo harimo ko natorwa mu kwezi kwa munani tariki 3 na tariki 4 kuko nibwo amatora azaba Leta ye izashyiraho gahunda ya Gira inzu musirikare n’umupolisi.
Ubwo yari mu Karere ka Rulindo no mu Karere ka Ruhango ibi bintu yabivuzeho cyane ubwo yavugaga ko Abasirikare bakora akazi gakomeye ariko ugasanga bahembwa udufaranga duke.Kimwe n’Abapolisi yavuze ko nabo bakora akazi gakomeye ariko ugasanga umushahara babona ari mucye cyane ugereranije n’akazi bakora.
Dr.Frank Habineza yagize ati “Abasirikare bacu n’Abapolisi bakora akazi gakomeye cyane nk’Ishyaka Green Party turashaka kuzabashyiriraho gahunda ya gira inzu musirikare n’umupolisi ku buryo buri musirikare n’umupolisi azagira inzu kandi irimo buri kimwe cyose amazi n’umuriro n’ibindi”.


Imwe mu nzu nziza zisa n’izo azubakira Abasirikare n’Abapolisi

Dr.Frank Habineza akomeza avuga ati ibaze ukuntu barara baducungira umutekano turyamye ndetse n’abanzi b’igihugu ntibadutere ,ukuntu birirwa bafashe iriya mbunda ni ukuntu iremera ariko ugasanga bahembwa amafaranga make cyane twe rero tuzabongeza umushahara kandi tubabakire buri umwe agire inzu ndetse tuzabubakira n’ibigo by’amashuri aho abana babo bazajya bigira.
Dr.Habineza avuga ko kuri iyi Leta iyobowe na Kagame usanga Abasirikare cyangwa Abapolisi abenshi batabana n’imiryango yabo aho usanga umwe akorera mu Ntara wenda umugore cyangwa umugabo ari I Kigali akajya ajya kubonana n’umuryango we nka rimwe mu mezi 3 cyangwa rimwe mu kwezi ati “ibyo n’ibyo bituma tuzabubakira amazu aho bakorera bakabana n’imiryango yabo ndetse n’abana babo bakahigira kuko usanga umugore akenera umugabo we nta mubone n’umugabo yakenera umugore we nta mubone ,abana nabo ni uko baba bakeneye kurerwa n’ababyeyi bombi.Ibyo rero nibyo tuzakora kugirango bakore akazi kabo bishimye”.
Dr.Frank Habineza avuga kuzana iyo gahunda mu gihe Leta iyobowe na Perezida Kagame ubu uhagarariye RPF Inkotanyi yo yashyizeho gahunda ya gira inka mu Nyarwanda aho iyo gahunda yashimwe cyane ko ari nziza ko yafashije bamwe mu bana bakanywa amata ntibarware bwaki ariko Ishyaka rya Green Party rikaba riyinenga muri iyi gahunda yo kwiyamamaza bavuga ko izo nka zagombaga guhabwa abakene ariko ugasanga zihabwa abakire.
Mu myaka yashize hari abantu bagiye bamburwa izo nka ku itegeko rya Perezida Kagame kubera ko bazihabwaga mu buryo butaribwo.
Bamwe mu baturage bavugaga ko abazambuwe bari barazihawe mu buryo butari bwo ariko Perezida Kagame abimenye ategeka ko bazamburwa bakaziha abakene.
Umwe mu baturage wa ganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Perezida Kagame turamukunda atushyiriraho gahunda nziza z’iterambere ariko abandi bayobozi bakazitwarira mu nyungu zabo ariko iyo abimenye nabo bahura n’ibibazo niyo mpamvu wabonye ko yategetse buri wese wari ufite inka mu buryo butaribwo ayisubiza igahabwa abo zari zigenewe”.
N’ibyinshi cyane abaturage bavuga Perezida Kagame amaze kubagezaho bimwe muri ibyo bashima harimo Imihanda myiza usanga yaka amatara,Isuku mu gihugu ,Umutekano n’ibindi byinshi cyane.
Ubu aho Dr.Frank Habineza anyura muri gahunda zo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda Abaganga iyo bamubonye bafata ku mutima nk’ikimenyetso ko abari ku mutima ndetse ko bazamutora kubera ubuvugizi arimo kubakorera.
Gatera Stanley
2,107 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply