umu amakuru- Perezida Kagame yasabye Polisi y’u Rwanda gukomeza kunoza akazi kinyamwuga | Umusingi

abapolisi-8Perezida Kagame yasabye Polisi y’u Rwanda gukomeza kunoza akazi kinyamwuga

Please enter banners and links.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashimiye Polisi y’u Rwanda uko ikomeje kunoza inshingano zayo mu kubumbatira umutekano w’igihugu, irinda umutekano w’abantu n’ibyabo, ayisaba gukomeza kuzinoza kinyamwuga.

Umukuru w’Igihugu yageneye polisi y’u Rwanda ubutumwa bw’umwaka mushya wa 2016, aho yagaragaje ko mu mwaka wa 2015, uru rwego rwanogeje akazi karwo ariko ko rugomba gukomeza muri uwo murongo no muri uwu mwaka mushya.

Ibyo bigomba kujyana no kuba maso, kuba abanyamwuga n’inyangamugayo ndetse no gukunda umurimo wabo, bakomera ku mutekano wishimirwa n’Abanyarwanda, abanyamahanga baba mu Rwanda ndetse n’abarusura.

Muri rusange ngo ibihe by’ impera z’umwaka biba ari igihe cyo gusubiza amaso inyuma ukareba ibyakozwe n’imbogamizi zagiye zibaho bigafasha kugena ingamba nshya.
Intangiriro z’umwaka nazo zizana imigambi mishya ndetse n’uburyo bwo gukosora ibitaranogejwe uko bisabwa, ibyagezweho bigakomeza gutezwa imbere.

Ni muri urwo rwego polisi y’u Rwanda igomba gusubiza amaso inyuma igaterwa ishema n’ibyo yagezeho mu mwaka wa 2015, ikareba n’ingorane yagiye ihura na zo.

By’umwihariko inshingano n’umusanzu wa polisi mu gutuma amategeko yubahirizwa ndetse no kubungabunga amahoro n’umutekano mpuzamahanga bigomba gukomeza kubatera imbaraga mu gutunganya akazi kabo kinyamwuga.

Yabasabye gukomeza gusigasira ibyagezweho no muri uyu mwaka bagatunganya akazi kabo uko bigomba kandi kinyamwuga, mu rwego rwo kubumbatira umutekano utuma bagera ku iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage n’ubukungu mu nyungu z’abanyarwanda ndetse n’urungano rwejo hazaza.

Ibyo ngo bizafasha mu bijyanye n’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage n’ubukungu bw’Abanyarwanda b’ubu n’urungano rw’ejo hazaza.

Yashimiye abapolisi bitangiye igihugu mu bikorwa bitandukanye byo kubungabunga amahoro n’umutekano ku Isi, ndetse bamwe bakahasiga ubuzima.

Yavuze ko ibikorwa n’ubwitange byabo bizajya bihora byibukwa kandi leta y’u Rwanda izakomeza gutera inkunga imiryango yabo.

Umukuru w’Igihugu yibukije Polisi ko nk’uko bisanzwe, uyu mwaka mushya uzazana ibyiza n’imbogamizi zitandukanye.

Yababwiye ko hazabaho ibibazo byinshi bisaba ubwumvikane n’ibiburenze mu rwego rwo guhangana na byo. Nyamara ngo bagomba gukomera kwiha intego no kwiyubaka mu kubumbatira umutekano w’igihugu, kuko nta gushidikanya guhari ko gukorera hamwe bizatuma ibendera ry’u Rwanda rikomeza kuzamurwa, Abanyarwanda bagakomeza urugendo rwo guteza u Rwanda imbere.abapolisi-8

2,662 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.