Hatangiye kugaragara inzoga zataye igihe z’uruganda Enterprise Indakemwa
— July 16, 2017
Please enter banners and links.

Hari abaturage batuye I Remera ahitwa mu Migina baguze inzoga z’uruganda rwitwa Enterprise Indakemwa zashaje ku buryo bafite impungenge niba zitateza ibibazo abazinywa batabizi.
Umwe mu baturage wayiguze iyo nzoga zengwa mu bitoki utarashatse ko tuvuga amazina ye Kuwa 12 Nyakanga 2017 yayizanye aho Ikinyamakuru Umusingi gikorera I Remera maze dusanga aribyo koko maze turayifotora kugirango dushobora kubaza banyiri ruganda icyaba cyarabiteye kugirango inzoga zabo zicuruzwe zarashaje.



Ikinyamakuru kimaze kubona izo nzoga uwayiguze yatweretse aho yayiguze tubajije uzicuruza utaratubwiye amazina ye maze agira ati “ubwo baba bibagiwe abazikora bagashyira mu macupa ya cyera”.
Ikinyamakuru kimaze kumva ibyo byose cyashatse kubaza nyiri ruganda wanze kutubwira amazina ye ariko akaba yaravuze ko nta nzoga zishaje bakora cyangwa bacuruza ati “ubwo mwazijyana mu buzirantenge cyangwa kuri polisi cyangwa ahandi hose mushaka”.
Ikinyamakuru Umusingi kimubajije niba ariwe nyiri ruganda kubera ku icupa haba handitseho nimero za Telephone zitandukanye yavuze ko ariwe nyiri ruganda tumubajije amazina ye ati “amazina se urambaza ayiki byakumarira iki kuyamenya?icyo umenya ni uko uruganda ari urwanjye ibindi ntacyo byakumarira”.
Ubundi ni byiza ko buri muntu wese ikintu cyose agiye kugura abanza kureba itariki cyakoreweho ndetse n’itariki kizararangiriraho kuko hari benshi bapfa kugura gusa batitaye kureba niba ibyo baguze byarashaje.


Hari bamwe batabyitaho bamara kubinywa cyangwa kubirya bagatangira kurwara mu nda cyangwa izindi ndwara zikabafata ariko mugiye mubigenzura mbere byajya bibafasha.
Urwo ruganda nkuko byanditse ku macupa aba arimo izo nzoga ruherereye mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro.Kuri iyo nzoga bigaragara ko handitseho ko yakozwe Kuwa 12 Mata 2013 kandi turi mu mwaka wa 2017.
2,757 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Umunyamakuru Shyaka Kanuma wa Rwanda Focus yafunguwe arangije umwaka muri gereza
Champions League: Amakipe ahabwa amahirwe yo gutwara igikombe uko yatomboranye ,Real Madrid na Manchester City, FC Barcelone na Napoli,Liverpool isigaye iryana izahura na Atletic Madrid
Leave a reply