umu amakuru- Urubyiruko rwagaragaje ko ‘Yego’ ya Perezida Kagame yaruremyemo icyizere cy’ahazaza heza | Umusingi

3Urubyiruko rwagaragaje ko ‘Yego’ ya Perezida Kagame yaruremyemo icyizere cy’ahazaza heza

Please enter banners and links.

3

Urubyiruko rwibumbiye mu muryango w’abakorerabushake, ’Rwanda Youth In Action Organization (RYAO)’ rugamije guteza imbere imiyoborere myiza na demokarasi, ruremeza ko rufite icyizere cy’ejo hazaza heza h’u Rwanda, ruyoborwa na Perezida Kagame nk’umuyobozi utagereranywa mu maso yarwo.

Umuhuzabikorwa wa RYAO, Mbonyinshuti Isaïe yagize ati “ Twebwe nk’urubyiruko twasabye kenshi ko Itegeko Nshinga ryavugururwa, tukongera kugira amahirwe yo kuyoborwa na Perezida Kagame twemera nk’intwari yabohoye igihugu, agahagarika Jenoside, akabanisha neza Abanyarwanda, tukaba tumaze gutera imbere.”

Mbonyinshuti yemeza ko uko ari ibihumbi bisaga 12 bakunze gusaba ko Itegeko Nshinga rivugururwa maze bagakomeza kuyoborwa n’umuyobozi babona uzabageza ku birenze ibyiza yabagejejeho, Perezida Paul Kagame.

Yakomeje avuga ko babitereje igihe bagaheba, ariko ko inzozi zaje kuba impamo tariki ya 1 Mutarama 2016, ubwo Perezida Kagame yemereraga Abanyarwanda ko ibyo bamusabye abyemera; ko aziyamamariza kuyobora u Rwanda, mu ijambo ritangira umwaka wa 2016 yabagejejeho. Icyo gihe bakaba bariruhukije.

Kuyoborwa n’umuyobozi bemera nka Perezida Kagame nyuma ya 2017, ngo ni amahirwe urubyiruko rw’u Rwanda n’Abanyarwanda bazaba bagize yo kubinjirana mu cyerekezo 2020 bagana mu cyerekezo 2050, aherutse kubatangariza.

Mu minsi yashize urwo rubyiruko rwari rwavuze ko rusanga Perezida Paul Kagame ari urugero rwiza n’icyitegererezo mu iterambere no kubaka amahoro arambye, bituma akwiye kuguma kuba ku isonga mu gukomeza guteza imbere u Rwanda na nyuma ya 2017 akazakomezanya n’Abanyarwanda.

Bimwe mu byo baheraho birimo guhagarika Jenoside, guteza urubyiruko imbere rufashwa mu mishinga n’ibikorwa bitandukanye by’iterambere haba mu kubahugura, kubafasha gukorana n’ibigo by’imari, gukorera mu ma koperative n’ibindi.

Urubyiruko kandi rwarinzwe guhezwa mu burezi hatangira ubw’ibanze bw’imyaka icyenda na 12, rwigira ubuntu muri ayo amshuri yisumbuye n’abanza, kandi umubare wa za kaminuza n’amashuri makuru na wo wiyongera ku buryo butangaje, ngo urufashe kwiyungura ubumenyi buzatuma bateza igihugu imbere.

Urwo rubyiruko kandi rwahawe n’andi mahirwe yo kwiga no gukorera mu bihugu bitandukanye u Rwanda rwagiye rwihuza na byo mu miryango itandukanye irimo EAC, COMESA, Commonwealth, bifatanya mu guteza imbere ubukungu n’iterambere ry’Akarere n’Afurika, n’ibindi.

Uru rubyiruko rukaba ruvuga ko ruzatora Perezida Kagame mu matora ya 2017 ngo akomeze abageze kuri byinshi.

’Rwanda Youth In Action Organization’, igizwe n’urubyiruko rusaga ibihumbi 12, rugamije guteza imiyoborere myiza na demokarasi no gusigasira ibyagezweho mu kubaka u Rwanda no kurengera ibidukikije. Mu bikorwa byabo bya buri munsi bakorana n’abanyeshuri bo mu matsinda ya ’Media Club.’

3,114 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.