umu amakuru- Infantino uyobora FIFA, arasura u Rwanda mu cyumweru gitaha | Umusingi
<img class=Infantino uyobora FIFA, arasura u Rwanda mu cyumweru gitaha">

arton738Infantino uyobora FIFA, arasura u Rwanda mu cyumweru gitaha

Please enter banners and links.

 

arton738

 

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, Gianni Infantino azaza mu Rwanda tariki ya 24 uku kwezi, aho azashyira ibuye ry’ifatizo mu gikorwa cyo kubaka hoteli ya FERWAFA.

Ganni Infantino biteganyijwe ko azagera mu Rwanda kuwa Gatanu w’icyumweru gitaha, tariki ya 24 Gashyantare 2017, ndetse azaba ari umushyitsi mukuru mu gikorwa cyo gutangiza imirimo yo kubaka hoteli ya FERWAFA kuwa Gatandatu tariki ya 25 uku kwezi.

Aganira n’urubuga rwa interineti rwa FERWAFA, Nzamwita Vincent De Gaulle uyobora iri shyirahamwe rya ruhago mu Rwanda, akaba yatangaje ko bishimiye kuzakira perezida wa FIFA ndetse bifuza kuzungukira muri uru rugendo azagirira i Kigali.

Perezida wa FIFA, Infantino akazabanza gutangiza inama ya FIFA izabera i Johannesburg muri Afurika y’Epfo, tariki ya 21 na 23 uku kwezi, yerekereze muri Zimbabwe mu birori byatuguwe na Philip Ciyangwa uyobora ZIFA, ndetse akaba yaratorewe kuyobora COSAFA mu mpera z’umwaka ushize, aho azava aza i Kigali tariki ya 24 Gashyantare 2016.

Iyi Hoteli y’inyenyeri 4 ikaba ari inkunga ya FIFA yageneye u Rwanda biciye mu mushinga w’iterambewe wiswe Goal, aho osiyete y’ubwubatsi y’abashinwa, CCECC Rwanda Ltd ariyo yatsindiye kubaka iyi hoteli. Imirimo yo kubaka izamara igihe cy’amezi 18, , ikazatwara hafi miliyari 3 na miliyoni 850 z’amafanga y’u Rwanda.

2,751 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.