Barashimira RWAMREC kuba yarabahuguye ku buringanire bwabagejeje ku iterambere
— February 4, 2016
Please enter banners and links.
Munyamariza Edward umunyamabanga nshingwabikorwa wa RWAMUREC
Kuwa 4 Gashyantare 2016 muri Grand Legacy Hotel habereye inama yateguwe n’umushinga witwa RWAMREC ugamije guteza imbere ihame ry’uburinganire mu muryango nyarwanda ariko ukaba ukorere mu Turere 17 aho umaze kubona abagabo n’abagore bagera ku bihumbi birindwi (700)bamaze guhinduka bakamva uburinganire.
Nshimiyimana Eveliste wo mu Karere ka Musanze wavuyemo amenyo kubera gusinda akajya mu ndaya akarwana agahohotera umugore we avuga uburyo RWAMREC yamuhuguye akava mubyo yakoraga bitubahirije ihame ry’uburinganire ubu bakaba bamaze kugera ku iterambere ry’urugo rwabo.
Nshimiyimana n’umugore we Nibagwire n’umwana wabo
Nshimiyimana yagize ati “umugore wanjye yarambonaga akiruka yarahahamutse kuko naramukubitaga simuhahire kandi nkamubaza ibyokurya,nanywaga akaginga (urumogi)ariko aho maze guhugurwa na RWAMREC numvise ari byiza ko ndeka ibyo nakoraga nk’ubaha umugore wanjye ndetse tugafatanya tukiteza imbere”.
Nshimiyimana yakomeje avuga ko ubu afatanya n’umugore we ,iyo umwe adahari cyangwa afite ibindi akora yaba umugore cyangwa umugabo ajya mu gikoni agateka ,kujyana kwa muganga ,gufatanya kurera abana ariko mbere ibyo byose byakorwaga n’umugore.
Kubera uburinganire bigishijwe na RWAMREC bashimira cyane ,uburinganire bumaze kubageza ku iterambere ry’umuryango wabo.
Umugore wa Nshimiyimana witwa Nibagwire Jeantine we yagize ati “umugobo wanjye yajyaga ajya mu nzoga n’abagore nta mfashe imirimo y’urugo ariko ndishimira RWAMREC ko yaduhuguye ubu urugo rwacu rukaba rumaze gutera imbere”.
Nibagwire akomeza avuga ko ubu umugabo we yahindutse amufasha kurera abana ndetse atakijya mu bagore kandi dufatanya imirimo yose ku buryo tumaze kwiyubakira inzu yo kubamo kubera gufatanya no kumva ireme ry’uburinganire.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa RWAMREC witwa Munyamariza Edward yavuze ko uburinganire abantu bicwa no kutabumenya kuko bamwe mu bagabo baba bazi ko ari ugushaka guha abagore ijambo ngo bategeke abagabo babo ariko siko bimeze.
Bakwiye kumenya ko ari ukubahana buri umwe akubahiriza inshingano ze bagafatanya mu byo bakora byose.
Munyamariza yagize ati “ubu hari abantu ibihumbi 37 bamaze guhinduka kandi bagenda bafasha abandi kubumvisha ibyiza by’uburinganire n’ubwo hakiri imbogamizi ariko turizera ko zizashira abantu bose bakamenya uburinganire”.
Yakomeje avuga zimwe mu mbogamizi bahura nazo harimo ubushobozi buke kuko kwigisha abantu mu gihugu hose bisaba ubushobozi kandi butapfa kuboneka ako kanya ariko buhoro buhoro hose hazagerwaho.
Imbogamizi ya 2 yavuze kutagera ku bantu benshi icya rimwe kugirango impinduka zihute usanga bibangamira uburinganire kuko ubundi byakaba byihuta kurushaho.
Imbogamizi ya 3 n’imyumvire ishingiye ku muco kuko cyera hari imirimo yaharirwaga abagore indi igaharirwa abagabo gusa ariko mu buringanire umugore ashobora gukora iyo umugabo akora n’umugabo agakora iyo umugore yakoraga cyangwa yose bakayifatanya.Cyera umugore yaratekaga umugabo yicaye ariko ubu hari abagabo benshi bateka kandi abagore bahari ,abagore bakoraga isuku yo mu nzu, ubu abagabo bakora isuku yo mu nzu ,gusasa uburiri n’ibindi byinshi ariko ubu byarahindutse kubera uburinganire.
Gusa muri iyo nama havuzwe ko niba uburinganire buhari kuki abakobwa bagitegereza ko abahungu aribo bajya kubasaba iwabo ?
Abakobwa ugasanga bahezaho bategereje ko abahungu bazajya kubasaba iwabo kandi nabo bafite ubwo bushobozi ndetse ugasanga bamwe baratinya kubwira abahungu ko nabo bashobora kujya kubasaba iwabo .
Depite Safari
Depite Safari Theoneste we yavuze ko u Rwanda ku isi ari urwa mbere kubera umukuru w’igihugu wazanye uburinganire ndetse mu Nteko ishingamategeko abagore bageze kuri 64% ari ikintu kiza gikwiye kwigishwa ahantu hose u Rwanda rugakomeza kuba ku isonga ku isi yose
Emily FISCHER
Emily FISCHER wo muri PROMUNDO akaba yavuze ku bijyanye no kureba uburyo umushinga wakomeza gukora ndetse ukagera ku nshingano wiyemeje.
Gatera Stanley
2,750 total views, 1 views today
Leave a reply