Liverpool fc ifite ikibazo gikomeye cyayinaniye gukemura
— February 4, 2016
Please enter banners and links.
Ikipe ya Liverpool iri mu makipe yakoze amateka akomeye mu gihugu cy’uBwongereza aho yatwaraga ibikombe yikurikiranya ariko ibyo byaje guhagarikwa na mukeba Man United kuko Liverpool imaze imyaka igera kuri 25 itaratwara igikombe cya Premier League ariko ikaba ifite 18 mu mubiko bwayo.
Ayo mateka yakoze byayihaye izina rikomeye ariko yaje kugira ikibazo kimwe cyayinaniye gukemura icyo kibazo kikaba aricyo gutsinda ibitego.Ikinyamakuru ECHO kivuga ko Liverpool ifite ikibazo cyo kureba mu izamu .
Uwitwa Aldo yagize ati “Liverpool iri mu makipe arekura amafaranga menshi igura abakinnyi ariko yananiwe gukemura ikibazo cyo gutsinda ibiutego”.
Yakomeje avuga ko mu kibuga hagati bakina neza ariko kwinjiza umupira mu izamu birabananira ukibazo impamvu icyo kibazo kidakemuka bikakuyobera.
Yakomeje avuga ko Imana yonyine niyo ikwiye gutabara Liverpool kuko yaguze abakinnyi benshi iziko ikibazo kigiye gukemuka yirukanye abatoza izana abandi ariko ikibazo kiracyari cyakindi.
Ikindi kibazo kigiye kwica iyi kipe ni uburyo yarekuye abakinnyi benshi bakomeye icyarimwe barimo Steven Gerrard ,Rahim Sterling ,Loius Suarez na Daniel Sturrdge asa nuwagiye kuko amaze imyaka 2 adakina .
Abo bakinnyi uko ari 4 bari bakizigenza nibo bari bagiye gutwara igikombe habura gato nyuma yaho bahise bigendera Suarez amaze gutwara La Liga na Champions League aho aviriye muri Liverpool n’abandi amakipe yabo ahagaze neza .
N’ubwo Sturrdge agiye kugaruka nkuko ECHO ibivuga ko yatangiye imyitozo uyu munsi na Danny Ings aribo bashobora kuza bagatabara byibura ikarangiriza muri 4 za mbere .
Aho iba ikeneye gutsinda iratsindwa bikarakaza abafana n’ubwo bazanye Kloop abantu bari bazi ko hari icyo azahindura ariko iyo urebye nawe nikimwe n’uwo yasimbuye Brendan Rodgers.
Brendan Rodgers umwe mu batoza birukanywe
Ikipe Brendan Rodgers yakinishakaga niyo n’undi akinisha ,amakosa yakorwaga niyo agikorwa cyane cyane gutsindwa ibitego bivuye muri za koloneri ukibaza we icyo yazanye kikakuyobera.
Gusa ashobora kuyihesha igikombe cya Capital one kuko izahura na Man City Kuwa 28 Gashyantare 2016 ariko amahirwe yo kuza muri 4 za mbere no gukina Champions League asigaranye make cyane.
Muhungu John
2,447 total views, 1 views today
Leave a reply