umu amakuru-  Bidasubirwaho The Ben agiye kuza mu Rwanda | Umusingi

The ben1  Bidasubirwaho The Ben agiye kuza mu Rwanda

Please enter banners and links.

The ben1

 

Abanyarwanda benshi cyane bagiye kongera kwishima umunsi bazabona umuhanzi bakunda cyane The Ben uba muri America kuko agiye kuza mu Rwanda.
Umwe mu nshuti za The Ben hano mu Rwanda utashatse ko dutangaza amazina ye yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko The Ben bakunda cyane bidasubirwaho agiye kuza mu Rwanda abakunzi be babe bamwitegura”.

The ben
Ikinyamakuru Umusingi nkuko mubizi gicukumbura amakuru aba yizewe cyamenye ko hari Sosiyete imwe tutavuga amazina yayo kuko twaba tuyamamaje icuruza ibinyobwa irimo gutegura igitaramo kivugwa ko kizaba aricyo cya mbere mu Rwanda kuva u Rwanda rwabaho kuko kizitabirwa cyane.
Uyu muhanzi The Ben nawe akumbuye guhobera abanyarwanda aheruka cyera ndetse umunsi azagera ku kibuga cy’indege azakirwa n’abantu benshi cyane ku buryo uwo munsi uzanye The Ben na Cris Brown abenshi bahita bajya kwakira The Ben.

The_Ben_copy_copy
Uwitwa Iribagiza R Grace ukurikirana iby’abahanzi mu Rwanda no hanze yarwo akaba yaravuze ko akurikije uburyo abantu basigaye bakunda ibihangano bya The Ben n’uburyo yagiye akunzwe ndetse ariwe wa mbere mu Rwanda n’ubu akiri uwa mbere azacyakirwa n’abantu benshi ku buryo nawe azananirwa kubyakira n’ababona .

The ben 2
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza umuhanzi The Ben ku rubuga rwe rwa facebook niba koko aza ariko ntiyadusubiza ariko ashobora kuba yaririnze kugira icyo atangaza bakiri mu mushyikirano n’abashaka kumuzana ariko azadusubiza kuko akunda kuvugisha itangazamakuru.

Noella

 

 

3,373 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.