umu amakuru-    Abafungwa 2 mu bibye Miliyoni y’amadorari muri Congo batorotse gereza ya Kimironko | Umusingi

rwarakabije    Abafungwa 2 mu bibye Miliyoni y’amadorari muri Congo batorotse gereza ya Kimironko

Please enter banners and links.

rwarakabije

 

 

Kuwa 31 Mutarama 2016 infungwa 2 mu bakekwagaho kwiba Miliyoni y’amadorari bari bafungiye muri gereza ya Kimironko i Gasabo batorotse .
Ikinyamakuru Umusingi kikaba cyarabimenye ku cyumweru umunsi izo mfungwa zitoroka ariko kikaba cyari kigikurikirana kumenya neza niba aribyo koko baratorotse.
Umwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “erega bibye amadorari menshi ntabwo baguma muri gereza”.
Twabibutsa ko hari umupolisi mukuru witwa Eric Kayiranga wigeze kuba umuvugizi w’igipolisi wirukanywe mu kazi kubera iyi dosiye ndetse n’umusirikare.
Ikinyamakuru Umusingi kandi cyabwiwe ko abo bantu batorotse bambaye imyambaro ya gipolisi ku buryo uwari kubabona yari gukeka ko ari aba polisi bari mukazi.
Ikinyamakuru Umusingi cyabajije umuvugizi w’urwego rushinzwe infungwa n’abagororwa RSC witwa Sengabo Hillary niba koko hari infungwa 2 zatorotse maze yemeza ko zatorotse .
Ikinyamakuru Umusingi cyamubajije amazina yabo avuga ko amazina ari mu biro bye kandi yasohotse ndetse Ikinyamakuru kimubaza niba batarafatwa maze avuga ko bakibirimo babashakisha.
Abajijwe niba Gereza ya Gasabo imaze iminsi ivugwamo ibibazo bitandukanye kuko no mu minsi ishize havuzweyo amakuru yo gukubita umuyobozi wagereza none hakaba hatorotse abafungwa maze agira ati “ubundi nayo n’ibibazo ariko igomba gufatirwa ingamba zikomeye”.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kumenya niba polisi yaramenye ayo makuru ko hari imfungwa zatorotse gereza ya Kimironko zambaye imyambaro ya polisi maze kibaza umuvugizi wa polisi CSP Twahirwa Celestin maze ati “kuki uvanga uzambaze ikindi gihe”.
Impamvu yavuze ngo kuki uvanga ni uko polisi yari yahamagaye abanyamakuru bashaka kubaha amakuru ajyanye n’iraswa rya Mugemangango Mohamad winjizaga abantu mu mutwe wa ISIS .
Hari n’abanyamakuru bashatse kubaza ikibazo cy’umunyamakuru John Ntwari Williams ariko ntibakibaza kuko icyari cyabahamagariwe ari icyo.

Gatera Stanley

3,175 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.