Koperative Umoja baracyakorera munsi y’ibiti inyubako yabo yahawe polisi
— September 20, 2016
Please enter banners and links.

Kuwa 18 Nzeli 2016 abanyamakuru basuye Akarere ka Kayonza umurenge wa Mwiri Akagali ka Kageyo mu rwego rwo kureba ibibazo abaturage bafite bitandukanye ,abaturage bakaba bari banasuwe n’Abadepite nabo bari baje kumva ibibazo bafite muri uku kwezi kw’imiyoborere.
Muri ako Kagali ka Kageyo hari Koperative y’abagore badoda yitwa Umoja ikaba ifite ikibazo ko inyubako yayo yagombaga gukoreramo ubu yahawe polisi kugirango ibe ariyo ikoreramo.
Umwe mu baturage twaganiriye nawe wadusabye kudatangaza amazina ye kubera gutinya abayobozi kubera ko iyo bamenye ko hari umuturage watanze amakuru ahura n’ibibazo.
Abaturage bo muri aka Kagali abenshi bafite amakuru ariko bagatinya kuyatanga kubera abayobozi iyo bamenye ko hari abatanze amakuru basigara mu bibazo.

Ngiyo inzu yari iya Koperative Umoja iherereye Kageyo ubu ikorerwamo na Polisi

Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Kayonza Uwibambe Consolee
Uyu munyamuryango wa Umoja yagize ati “twari twishimye ko tugiye kubona aho dukorera ariko twagiye kumva twumva ko rwiyemezamirimo atayirangije ku buryo yagumye aho igiye gusenyuka tugiye kumva twumva ko bayihaye polisi twe ubu dukorera mu nsi y’ibiti ”.
Twavuganye na Perezidante wa Koperative Umoja witwa Mukarumongi Frida kuri Telephone ye igendanwa maze agira ati “rwose twarakoraga nta kibazo dufite ariko tugiye ku kazi bisanzwe dusanga ibikoresho byacu babitaye hanze bavuga ko bagiye kuyisana kuva icyo gihe kugeza uyu munsi ntacyo turabwirwa ahubwo twabonye bashyiramo Polisi”.
Mukarumongi yakomeje avuga ko abagore bari muri Koperative nta gaciro baduha mudukorere ubuvugizi kuko ubu ibikoresho byacu twarabibitse abashaka kugerageza gukomeza gukora barahura bakicara munsi y’igiti kandi bari bafite inzu yabo.
Mukarumongi Frida n’akababaro kenshi akomeza avuga ko inzu yubatswe ku nkunga ya Leta ishaka gufasha abagore baturutse Tanzania ko nabo bakora bakiteza imbere ariko ubu tukaba tubabajwe no kubona inzego zose zaradutereranye aho kudutera inkunga ahubwo bakatwaka ibyacu bakadusubiza inyuma.
Mukarumongi ati “nta kizere rwose dufite ko bazadusibiza inzu yacu tugakomeza gukora tukiteza imbere nk’abandi bagore ,turifuza ko Perezida wa Repubulika azadusura tukamubwira iki kibazo akakidukemurira nkuko ajya acyemura ibibazo by’abandi baturage”.
Muri ako Kagali ka Kageyo hari haje Abadepite babiri uwitwa Depite Devota Uwamariya na Depite Nyirahirwa Veneranda baje kumva ibibazo bafite kugirango babakorere ubuvugizi ibibazo by’abaturage bikemuke.
Kuri icyo kibazo cya Koperative Umoja Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Kayonza witwa Uwibambe Consolee yagize ati “iriya Koperative yari imaze igihe idakora kandi dusanga polisi ikenewe hariya tubatiza inyubako ariko inzu n’iya Karere twubakiye iyo koperative izabasubizwa ”.
Gusa Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu ntiyavuze igihe iyo nyubako izasubirizwa Koperative ya Umoja ndetse yirengagije ko abo bagore inyubako ijya kubakwa ari uko bari bayikeneye kandi igomba kubafasha kwiteza imbere.
Ndetse anyuranya na Perezida wa Koperative Umoja Mukarumongi Frida kuko we avuga ko inzu bayikoreragamo mu gihe Visi Meya avuga ko yari imaze igihe idakora.
Ikindi Perezida wa Koperative Umoja avuga ko inzu bakoreragamo ari inkunga nyinshi z’abanyarwanda babateraga kugirango nabo nk’abagore bashobore kwiteza imbere akaba atumva impamvu Akarere kayibatse.
Akomeza avuga ko iyo nzu yari iyabo yashatswe n’abantu benshi kuyibambura ku buryo hari nuwigeze kuza ashaka gushyiramo ishuri ryikiburamwaka ariko aramubuza.
Mukarumongi akaba asaba ko basubizwa inzu yabo bagakomeza kuyikoreramo kuko polisi itabura indi nzu ikoreramo cyangwa se bakabubakira iyabo ariko bagakomeza gukora.
Gatera Stanley
2,971 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply