Bugesera:Abaturage baranenga amashyaka agenda muti wa mperezayo nyuma yo kwiyamamaza
— September 23, 2016Please enter banners and links.

Mu gihe cyo kwiyamamariza kuba abadepite ndetse n’igihe cyo kwiyamamariza kuba umukuru w’igihugu, ngo nibwo abaturage babona abanyapolitiki baturutse mu yindi mitwe ya Politiki itari FPR Inkotanyi.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Bugesera bavuga ko Ishyaka bazi ari FPR Inkotanyi andi bayumva ku mazina, byumwihariko mu gihe cy’amatora y’abadepite hamwe n’amatora y’umukuru w’Igihugu baje kubasaba amajwi, ubundi bakagenda muti wa mperezayo.
Tariki ya 14 Nzeli 2016 , ubwo hatangizwaga ukwezi kw’imiyoborere, hari abaturage bagaragaje ko hari gahunda za Leta zirimo: Ubudehe, VUP, Girinka ndetse n’ibyiciro by’ubudehe zakozwe nabi, zikorwa nabi hakabura ijwi ry’amashyaka atavuga rumwe n’iriri ku butegetsi ngo abatabarize.
Singirankabo Claver, utuye mu Murenge wa Nyarugenge, yagize ati “Tuzi Ishyaka rimwe gusa niryo ryaduhaye byinshi birimo umutekano,umuntu aragenda ijoro ryose ntawe umukomye ,abantu bararyama bagasinzira, ryaduhaye ‘Mituelle de santé’ ayandi mashyaka ntayo tuzi uretse kuyabona mu matora gusa, baje kudusaba amajwi.”


Abaturage ba Bugesera baje gutangiza umunsi w’imiyoborere
Gatore Anastase, nawe wo muri uwo Murenge ati “Hari igihe twumva PSD tukumva na PL ariko nabo baza mu gihe cy’amatora kandi ubu tuzajya tubatega amatwi gusa nibagenda ibyo batubwiye tubisige aho kuko ibyo Amashyaka yakoze mu Rwanda turabizi nta mashyaka dukeneye.”
Nubwo banenga abayobozi b’Amashyaka kutabegera no kutabakorera ubuvugizi igihe biri ngombwa, banagaragaza ko nta cyizere gihagije bayafitiye, ibi bakabishingira ku ruhare amwe mu mashyaka yagize muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dr Mukabaramba Alvera, uhagarariye Ishyaka PPC Ishyaka ahagarariye abajijwe uruhura rw’Amashyaka maze avuga ko ahagarariye abaturage bose.
Yagize ati “Njyewe mpagarariye abaturage bose ntago wazanamo iby’Amashyaka[…]ntabwo rero navuga ngo nkorera abaturage b’Ishyaka iri n’iri ahubwo twese tugomba gufatanya niyo gahunda ihari.”

Depite Nkusi Juvenel
Dr.Mukabaramba Alvera byagaragaye ko atazi uruhare rw’Amashyaka mu kuvugira abaturage kuko Amashyaka agira uruhare runini mu kuvugira abaturage ibibazo baba bafite.
Depite Nkusi Juvenal uhagarariye PSD mu Nteko Ishingamategeko, tariki ya 15 Nzeli 2016 ubwo yari yasuye abaturage bo mu Murenge wa Mwogo, mu rwego rwo kumva ibibazo by’abaturage, kubafasha kubicyemura no kubikorera ubuvugizi, yagize icyo avuga ku ruhare rw’amashyaka mu iterambere ry’umuturage.


Frank Habineza wa Green Party
Yagize ati “Hari inzira nyinshi zo guteza imbere abaturage mu bufatanye. Twavuga, ubutabera, imibereho myiza y’abaturage n’izindi nyinshi kuko igihugu kiba gifite gahunda kigenderaho bityo tugafatanya hatarimo iby’Amashyaka kuko twese dushaka ko igihugu gitera imbere dufatanije twese .”
Depite Nkusi, yakomeje avuga ko Amashyaka akora iyo hari amatora gusa ariko mu bindi bihugu nka Uganda ,Kenya na Tanzania n’ahandi usanga Amashyaka akora buri munsi ndetse afite n’ibikorwa bitandukanye ,bashakisha abayoboke bashya mu gihe mu Rwanda ho Amashyaka yongera kuvugwa mu bihe by’amatora gusa.

Perezidante wa PL

Kuwa 31 Nyakanga 2016 Mukabunani Christine uhagarariye Ishyaka rya PS Imberakuri akaba n’umuvugizi w’Ihuriro ry’Amashyaka ubwo yari yitabiriye inama rusange y’Ishyaka rya PL yabwiye abanyamakuru ko iyo babonye ibitagenda babinenga ariko avuga ko badahamagara abanyamakuru ngo babibabwire.
Mukabunani yirengagije ko Amashyaka iyo anenze gahunda zimwe na zimwe akora ubuvugizi binyuze mu itangazamakuru cyangwa gusohora amatangazo ariko we ahakana ko iyo hari ibyo banenga batabinyuza mu itangazamakuru.
Mukabunani akaba yari abajijwe ku kibazo cy’inzara ivugwa mu gihugu aho yavugaga ko yatangajwe na Minisitiri wahakanye ko nta nzara ihari ati “Twatangajwe na Minisitiri wahakanye ko nta nzara ihari ahubwo yemera ko hari amapfa, inzara irahari rwose.”
Ishyaka Green Party ryo rivuga ko rigera kubaturage ndetse rikabavugira nkaho Dr.Frank Habineza avuga ko bavugiye abaturage mu bibazo by’ubudehe aho Leta yari yarashyizeho amazina y’ibyiciro by’ubudehe abaturage bari batishimiye nkaho bamwe babitaga Abahanya ,Abatindi nyakujya n’andi bityo babikorera ubuvugizi arahindurwa.
Frank ati “n’ubwo hakirimo ibibazo ariko twe abaturage ibyo batubwiye bibabangamiye turabyumva tukabisuzuma hanyuma twasanga aribyo koko tukabikorera ubuvugizi na Mituelle de sante nayo twarabivuze ko idakwiye kuba iyabakene n’ibindi byinshi dukora ubuvugizi ku bibazo by’abaturage”.
Magingo aya mu Rwanda hari amashyaka 11 yemewe, akaba afite n’Ihuriro rishyirwaho n’Itegeko nshinga ingingo ya 56, amashyaka yose aryibumbiyemo ahabwa urubuga rwo kungurana ibitekerezo, kujya inama, ariko buri mutwe ukaba ufite ubwigenge busesuye mu mikorere no gushyira mu bikorwa gahunda zaryo.
Kugeza uyu munsi harakibazwa impamvu Amashyaka yo mu Rwanda atajya agaragaza ibibazo abaturage baba bafite ndetse abaturage ugasanga batayazi kubera ko atabageraho ngo abavugire ibitagenda neza.
Gatera Stanley
3,161 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Kuki Umuhungu wa Gen Fred Rwigema atatashye ubukwe bwa mushiki we Teta?
Leave a reply