Opinion:Idebe Bamporiki urugo rwe rwabaye gereza afungiwemo,Kuki ashyirirwamo imiyaga?Prince Kid nawe nafungurwe
— June 19, 2022
Please enter banners and links.
Ndabasuhuje mwese abari bakumbuye Opinion zanjye n’abasomyi b’Ikinyamakuru Umusingi mwese ndabasuhuje mukomere cyane.
Nkuko bisanzwe rero iki n’igitekerezo cyanjye ku ngingo iba ivugwaho amakuru atandukanye bityo nkaba nshaka ko tuganira ku kibazo cya Bamporiki Edourd wakoze icyaha gihanwa n’amategeko ariko agashyirirwamo imiyaga akagumishwa iwe.
Byabereye mu gihe kimwe ubwo yafungwaga na Prince Kid umuyobozi wa Rwanda Inspirational Back up yateguraga irushanwa rya Miss Rwanda yaba Prince Kid yaba Bamporiki wiyita Idebe bose bagomabaga gufungwa kuko imbere y’amategeko abantu bose barangana kuko itegeko ntirireba ngo wari Minisitiri cyangwa wari nde mwese muraburana utsinzwe akajya muri gereza utsinze agataha ariko kugeza uyu munsi Bamporiki bivugwa ko afungiye iwe mu rugo.
Byatumye nandika igitekerezo cyanjye uko byumva nibaza impamvu Bamporiki atajyanwa mu Nkiko akaburana ku byaha ashinjwa yatsindwa akajyanwa muri gereza nkuko Prince Kid byagenze.
Prince Kid na Bamporiki
Hari ABANTU benshi bagiye babivuga ko ubutabera ari ubwa bose ntabwo bamwe bakwiye gushyigikirwa cyangwa gushyirirwamo imiyaga abandi ntibayishyirirwemo kuko Idebe Bamporiki ashinjwa ruswa ndetse yarayemeye asaba imbabazi Perezida wa Repubulika kuri twitter ariko natajyanwa mu Nkiko bizaba bisa no gushyigikira abarya ruswa.
Uyu mugabo yamaze kwigamba ko yujuje Miliyari yaratangiriye ku biceri 300 abantu benshi bati akarenze umunwa karushya igarura cyangwa ihamagara bivuze ko iyo Miliyari amenshi yayaboanaga muri ubwo buryo bityo bakaba basaba ko yagezwa mu Nkiko agahanwa nk’abandi bose bitaba ibyo na Prince Kid agafungurwa dore ko we abenshi bavuga ko yarenganye yazize gutereta kandi abantu bose baratareta ntabwo ari icyaha.
Hari abandi bavuze ngo Impamvu adatwarwa muri gereza ari uko hariyo Idamange ,Karasira ngo batabana muri gereza ariko abantu ibyo bavuga hari igihe biba bifite ishingiro ariko nanone ibyo ntibyabuza ufungwa gufungwa kuko gereza zigira umutekano.
Kugirango hirindwe ibihuha n’amakuru gukwirakwira rimwe na rimwe atari ngombwa ni uko ibintu nk’ibyo byogushyiriramo bamwe imiyaga abandi ntibayishyirirwemo byacika amategeko akubahirizwa.
Sindibwandike byinshi uyu munsi kuko ibyinshi byaravuzwe kandi abandi mwikoreye ubusesenguzi bwanyu mukurikije ibyagiye bivugwa gusa undi wakwifuza gutambutsa igitekerezo cye ni kalibu turacyakira kuko abantu biyungura ubwenge ari uko baganiriye.
Uwashaka kunyandikira yakoresha email yanjye gaterastanley@gmail.com cyangwa ukaba wampamagara ukambwira igitekerezo cyawe bityo tukakigeza ku bakurikira Ikinyamakuru cyacu Umusingi mukunda muri benshi .
2,270 total views, 1 views today
Leave a reply